Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC yasabye Minisiteri y’Ubutabera gusaba Ubushinjacyaha gukurikirana amafaranga yatanzwe ntihagaragazwe uburyo yakoreshejwe mu bigo bitandukanye bya Leta.
Ni muri Raporo iyi Komisiyo yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 4 Kanama 2026, igaragaza ko amafaranga agomba gukurikiranwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, arenga Miliyari eshanu, kandi aruta cyane amafaranga yose yakoreshejwe nabi mu bigo byose.
Dore ibindi bigo n’amafaranga bibazwa
Hazakurikiranwa Ikigo cy’Ubucuruzi gishingiye kuri RSSB cyitwa Rwanda Ultimate Golf Course Ltd (RUGC Ltd) kubera amafaranga Miliyari 1,539,643,000Frw yaguze ibikoresho byo mu gikoni byagombaga kuzakoreshwa muri Hotel itarubakwa hashingiye ku gukeka ko bizakoreshwa (assumption) hatabanje gukorwa isesengura ko bikenewe(needs assesment).
RSSB:1,800,000 Frw/ukwezi, yo gukodesha aho ibyo bikoresho bibitswe kuva mu 2023.
RSSB: Miliyari 3,443,3942,298 Frw yakoreshejwe nta nyandiko zigaragaza icyo yakoze (supporting documents).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire: 45,769,415 Frw yishyuwe mu buryo bw’imbumbe hatagaragajwe mu buryo burambuye ibyakozwe mu mushinga wo gutanga, no gushyira ubwatsi bw’ubukorano kuri Sitade ya Huye.
Minisiteri y’Ubuzima: 340,289,347 Frw yongewe ku masezerano yo kubaka uruganda rutunganya amazi mabi mu bitaro bya Muhima na Bushenge kandi amasezerano y’umushinga ataravuguruwe.
RICA: 18,900,000 Frw yishyuwe impuguke arenga ku yo yagombaga kwishyurwa nta mpamvu igaragajwe.
RTB: 12,808,070 Frw yashyizwe mu mirimo yo kwagura ishuri rya Rwanda Coding Academy mu Karere ka Nyabihu.
Umujyi wa Kigali: Ibibazo bigomba gukurikiranwa byagaragaye mu mitangire y’isoko ryo kugura imodoka y’isuku 149,572,080 Frw, ndetse n’isoko rya fireworks ry’agaciro ka 140,000,000 Frw ryatanzwe nta piganwa ribaye.
Akarere ka Bugesera: 168,665,451 Frw yishyuwe mu kwimura ibikorwa binyuranye ahagombaga kwimurwa ahazubakwa umuhanda mu Mujyi wa Nyamata, Akarere ka Bugesera ariko ntihagaragazwe icyo yakoreshejwe.


