1783265853888

Wikwiyica, ntiwanezeza umugore- Pasiteri

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri wo muri Nigeria, Funke Felix-Adejumo yagiriye inama abagabo yo gukora bakita ku bagore babo ariko ko batagomba kwiyica kuko badashobora kunezeza abagore.

Mu kibwiriza yatanze ku Cyumweru, yagiriye inama abagabo bubatse ati ” Muntege amatwi mwitonze. Kora buri kimwe ariko wikwiyica kuko ntiwanezeza umugore. Imana yaduhaye inzara ariko turazikata tugashyiraho izindi, ingohe, umusatsi ni uko.”

Uyu muvugabutumwa avuga ko abagabo bakwiriye kwita ku nshingano zabo ariko ko batakora ibidashoboka.

Yasabye abagore gukora ibishoboka bakanezeza abagabo babo kandi bakitoza kunyurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply