Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Uganda aravuga ko uwitwa Juma Uwitonze uzwiho kugora abo mu bwoko bw’Abanyarwanda muri Uganda bashaka indangamuntu na pasiporo yaba agiye gusimbura Dr Lawrence Muganga wanzwe n’akanama gashinzwe kwemeza abayobozi bahawe imyanya na Perezida Museveni mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Inkuru ya Chimpreports ivuga ko Perezida Museveni ari kureba uko Uwitonze usanzwe ari umunyepolitiki akaba n’umudipolomate usanzwe ari Umuhuzabikorwa wa PLU muri Greater Mpigi.
Uyu mugabo ufite Master’s mu by’Imibanire Mpuzamahanga na Dipolomasi yakuye muri Kaminuza ya Makerere n’indi yo mu by’Imibanire Mpuzamahanga na politiki y’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Durham n’iyo mu Cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ya Kyambogo ku bijyanye no gufasha abaturage.
Ibinyamakuru bivuga ko kuba Inteko ishinga amategeko itarizeye Dr Muganga ku kibazo cy’Abanyarwanda bahabwa indangamuntu na pasiporo, kuri Uwitonze bishobora kuzaba ari indi nkuru yo kubara.
Inteko ishinga amategeko ya Uganda iheutse kwanga Dr Lawrence Muganga ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kubera ikibazo cy’ubwenegihugu bwe.


