Uzwiho kugora Abanyarwanda agiye ‘gusimbura’ Dr Muganga wanzwe n’inteko

Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Uganda aravuga ko uwitwa Juma Uwitonze uzwiho kugora abo mu bwoko bw’Abanyarwanda muri Uganda bashaka indangamuntu na pasiporo yaba agiye gusimbura Dr Lawrence Muganga wanzwe n’akanama gashinzwe kwemeza abayobozi bahawe imyanya na Perezida Museveni mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. […]

Intayoberana yagarutse ku rugendo rwayo mbere y’igitaramo “Gira u Rwanda”

Mu gihe itorero Intayoberana ryitegura igitaramo gikomeye cyiswe “Gira u Rwanda”, kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026 Mu Rwanda, amatorero gakondo akomeje kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga umurage w’umuco no kuwugeza ku rubyiruko. Afasha abakiri bato kwiga imbyino gakondo, indirimbo z’umuco, gucuranga inanga n’ingoma, ndetse no gusobanukirwa indangagaciro […]

Amafoto: Hasojwe imyitozo irimo iyo kurinda abayobozi ku bufatanye na Qatar

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yasoje ku mugaragaro amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro, guhangana n’ibyihebe mu bice by’imijyi, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze muri rubanda, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Lekhwiya yo muri Qatar. Aya mahugurwa yamaze ibyumweru bitandatu […]

Urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye zigaragaza ko Yugi Umukaraza yasambanyije Shaddyboo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasanze nta mpamvu zikomeye zigaragaza ko Iradukunda Olivier uzwi nka Yugi Umukaraza yasambanyije ku gahato Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, mu rubanza rw’ifungwa ry’agateganyo rwaburanishijwe mu muhezo. Yugi Umukaraza yafashwe ku wa 23 Kamena 2026, nyuma yo kuregwa na Shaddyboo wamushinjaga kumusambanya ku gahato, avuga ko yabanje kumusindisha. Mu rubanza rwabaye […]

Amavubi ya Volleyball yatangiye kwitegura kujya i Kinshasa

Abakinnyi 21 b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball, batangiye umwiherero wo kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika kizabera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba bakinnyi batangiye imyiteguro nyuma yo guhamagarwa n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, FrĂ©dĂ©ric GuĂ©rin. Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko abakinnyi bitabiriye umwiherero, mu rwego rwo gutangira imyiteguro […]

Perezida wakorewe Coup d’État yagize uruhare rwihishwa mu biganiro byo muri RDC

Uwahoze ari Perezida wa GuinĂ©e-Conakry, Alpha CondĂ©, bivugwa ko yagize uruhare rwa rwihishwa mu biganiro byagejeje ku itangizwa ry’umugambi wo gutegura ibiganiro by’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ivuga ko CondĂ© yagize uruhare mu biganiro byabaye mbere y’uko Perezida wa RDC, FĂ©lix Tshisekedi, atangaza ku wa 17 Nyakanga 2026 ko […]

Kenya: Gachagua yavuze ikizakorwa niyangirwa kwiyamamaza mu 2027

Uwahoze ari Visi Perezida, Rigathi Gachagua, yatangaje ko afite umupangu wa kabiri azakoresha mu gihe yaba abujijwe kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya Perezida yo mu 2027. Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri iki gihugu ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Gachagua yavuze ko nubwo afite icyizere ku byerekeye urubanza rwe mu nkiko, yamaze […]

Ishyamba si ryeru hagati ya Kongolo na Mbayahaga

Mu muryango w’Abanyamulenge, cyane cyane mu bantu bagaragara mu bikorwa bya politiki no mu bikorwa byo kuvuganira inyungu z’uyu muryango, haravugwa ubwumvikane buke hagati ya bamwe mu bakorera ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru avuga ko uyu mwuka mubi wiyongereye mu mezi ashize, aho bamwe bashinjanya kuba bakorera inyungu zabo bwite cyangwa iz’ubutegetsi […]

RDC: Umunyapolitiki Sesanga arifuza ko AFC/M23 na Kabila batabura ku meza y’ibiganiro

Ubwo yaganiraga kuri uyu wa Kabiri ushize mu kiganiro cyatambukaga live kuri X cyateguwe n’Umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala, Delly Sesanga, umwe mu bayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yagaragaje ibyo asaba kugira ngo ibiganiro by’igihugu biteganyijwe bizagende neza, ashimangira ko hakenewe kwagura urwego rw’abitabira ibyo biganiro kurusha uko Leta ibiteganya ubu. Ku bwe, nta gisubizo kirambye cyava […]

RDC: Igitero cya ADF kiciwemo nibura abasivili 16

Abantu batari munsi ya cumi na batandatu bishwe kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 22 Nyakanga 2026, mu gitero gishya gishinjwa abarwanyi ba ADF mu midugudu ya Mandeite na Ndiapanda, muri Teritwari ya Mambasa,nko muri kilometero 165 mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Bunia. Abaturage benshi bahunze ako gace, kandi ibikorwa by’ubuzima busanzwe n’ubukungu byahagaze nk’uko bitangazwa […]

Igikombe ni icya Perezida wacu, kizasigare inaha: Gen Mubarakh abwira APR FC

Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC akanaba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe kwitwara neza muri CECAFA Kagame Cup 2026, bagatwara igikombe cy’iri rushanwa risanzwe riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame. Gen. Mubarakh yabivuze ku wa Gatatu, ubwo yasuraga ikipe ya APR FC ku kibuga cyayo cy’imyitozo i Shyorongi, […]

USA: Hatangajwe igihe Perezida Maduro azaburanishirizwa

Ku wa Gatatu, umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho itariki y’iburanisha rya Nicolas Maduro, wahoze ari Perezida wa Venezuela, n’umugore we, Cilia Flores, mu mujyi wa New York, aho bazaburanishirizwa ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge. Aba bombi bamaze igihe bafunzwe kuva mu ntangiriro za Mutarama, ubwo ingabo za Amerika zinjiraga muri Venezuela […]

Ba ofisiye ba RDF bitabiriye amahugurwa ku mategeko agenga intambara

Kuwa Gatatu, aba ofisiye b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) baturutse mu mitwe itandukanye bitabiriye amahugurwa y’umunsi umwe yabereye muri Lemigo Hotel i Kigali ku Mategeko Mpuzamahanga Agenga Intambara (IHL), yateguwe na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara Imbabare (ICRC). Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro na Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, ari kumwe n’Umuyobozi wa […]