Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yasoje ku mugaragaro amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro, guhangana n’ibyihebe mu bice by’imijyi, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze muri rubanda, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Lekhwiya yo muri Qatar.