Dosiye-ya-Yugi-

Urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye zigaragaza ko Yugi Umukaraza yasambanyije Shaddyboo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasanze nta mpamvu zikomeye zigaragaza ko Iradukunda Olivier uzwi nka Yugi Umukaraza yasambanyije ku gahato Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, mu rubanza rw’ifungwa ry’agateganyo rwaburanishijwe mu muhezo.

Yugi Umukaraza yafashwe ku wa 23 Kamena 2026, nyuma yo kuregwa na Shaddyboo wamushinjaga kumusambanya ku gahato, avuga ko yabanje kumusindisha.

Mu rubanza rwabaye mu muhezo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, nta mpamvu zikomeye zihagije zagaragaye zituma uregwa akekwaho kuba yaragikoze.

Icyakora, urukiko rwategetse ko Yugi Umukaraza afungwa by’agateganyo iminsi 30, kubera ko hari impamvu zikomeye zagaragaye ku kindi cyaha kijyanye n’ibiyobyabwenge.

Umwanzuro w’urukiko wagaragaje ko ku cyaha cyo gukora ibikorwa bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, hari impamvu zikomeye zituma Yugi Umukaraza akekwaho kugikora.

Ni yo mpamvu urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza kuri icyo cyaha rikomeje.

Yugi Umukaraza, usanzwe ari umuhanzi, yagarutsweho cyane mu mpera za Kamena 2026, ubwo Shaddyboo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko uyu musore yaje iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga, bakazisangira.

Shaddyboo yavuze ko nyuma yo gusangira izo nzoga yaje gusinzira, maze aza gukanguka asanga baryamanye.

Yavuze ko yaketse ko Yugi Umukaraza yamusambanyije, kandi ko icyo gihe yari mu gihe cy’ukwezi k’umugore.

Nyuma y’ibi, Shaddyboo yahise ajya gutanga ikirego ndetse anajya kwisuzumisha, bituma Yugi Umukaraza atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku byo yashinjwaga.

Shaddyboo usanzwe ari umubyeyi w’abana babiri, na we nyuma y’ibi bibazo yaje kujyanwa mu kigo ‘Isange Rehabilitation Centre’ i Huye, aho agiye gufashwa kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply