Abakinnyi 21 b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball, batangiye umwiherero wo kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika kizabera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba bakinnyi batangiye imyiteguro nyuma yo guhamagarwa n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frédéric Guérin.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko abakinnyi bitabiriye umwiherero, mu rwego rwo gutangira imyiteguro y’Igikombe cya Afurika, kizatangira mu ntangiriro za Nzeri 2026.
Mbere yo gutangira imyitozo, aba bakinnyi babanje gukorerwa ibizamini by’ubuzima ndetse n’isuzuma ry’imbaraga z’umubiri, mbere yo kwerekeza mu myitozo.
Abakinnyi bahamagawe ni Ntanteteri Crispin (REG), Nsabimana Mahoro Yvan (KEPLER), Nolan Enzo Ganza (Nyanza-TSS), Niyonshima Samuel (APR), Rukundo Willy (GISAGARA), Munyamahoro D’Amour (APR), Mutabazi Yves (APR), Gisubizo Merci (REG), Kwizera Eric (POLICE) na Munyinya Mugisha (KIREHE).
Barimo kandi Dusenge Wicklif (KEPLER), Gatsinzi Venuste (GISAGARA), Ntawiha Kenny (APR), Twagirayezu Emmy (REG), Kanamugire Prince (APR), Nkurunziza John (KEPLER), Shyaka Frank (POLICE), Rwanyonga Alex (POLICE), Rwigema Simon (REG), Irakoze Alain (POLICE) na Mugisha Jean Santere (REG).
Igikombe cya Afurika cya Volleyball cy’abagabo biteganyijwe ko cyigomba kubera i Kinshasa, gusa hakomeje kuvugwa ko gahunda ishobora guhinduka kubera icyorezo cya Ebola kimaze iminsi cyugarije Congo.


