Mu muryango w’Abanyamulenge, cyane cyane mu bantu bagaragara mu bikorwa bya politiki no mu bikorwa byo kuvuganira inyungu z’uyu muryango, haravugwa ubwumvikane buke hagati ya bamwe mu bakorera ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko uyu mwuka mubi wiyongereye mu mezi ashize, aho bamwe bashinjanya kuba bakorera inyungu zabo bwite cyangwa iz’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu gihe abandi bo babona ko ibikorwa byabo bigamije gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano n’imibereho y’Abanyamulenge.
Mu bantu bavugwa muri ayo makimbirane, harimo Jacques Kongolo usanzwe ari umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa, Ganza Daniel Cédric na Pasiteri Isidole Mbayahaga bakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye bifitanye isano n’Abanyamulenge ndetse n’ubuyobozi bwa Kinshasa.
Uruzinduko i Burundi n’impunzi z’Abanyamulenge
Mu ntangiriro za 2026, Perezida wa Banyamulenge Global Advocacy, Charles Ntezumwami, yari kumwe n’itsinda rye rigizwe na Pasiteri Mbayahaga, Gakunzi Fred, Ganza Daniel, Manyota Bosco, Ntagora Marcel na Rutikanga; bagiriye uruzinduko i Burundi, aho babonanye na Perezida Évariste Ndayishimiye.
Amakuru atandukanye avuga ko nyuma y’uru ruzinduko, Jacques Kongolo yaba yarahawe inshingano zo kuganiriza impunzi z’Abanyamulenge ziri mu Burundi.
Bivugwa ko Kongolo yajyanye na Gen Gasita Innocent wa FARDC mu Burundi, aho bahuriye n’itsinda rito ry’impunzi mu gace ka Nyakabiga, muri hoteli.
Amakuru avuga ko muri iyo nama hitabiriye abantu benshi, ndetse bamwe mu bari bahari bakaba barahawe amafaranga yo kubafasha mu gihe gito.
Aya makuru avuga ko ayo mafaranga yaba yaraturutse ku buyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Nyuma y’urwo rugendo, Kongolo ngo yakomeje ibikorwa byo kuganiriza Abanyamulenge ku bijyanye no gushyigikira Leta ya Kinshasa.
Ku wa 3 Gicurasi 2026, Abanyamulenge batuye i Bibogobogo basuwe na Jacques Kongolo ari kumwe na William Amuli Yakutumba wa Mai-Mai, aho yari ajyanye ubutumwa bwaturutse kuri Perezida Félix Tshisekedi.
Abari hafi y’iki kibazo bavuga ko ubutumwa bwagejejwe kuri abo baturage bwari bugamije kubashishikariza gushyigikira Leta ya Kinshasa, ndetse hakaba harabayeho n’ibyaburira ku ngaruka bashobora guhura na zo mu gihe batayishyigikiye.
Kongolo na Ganza Cedric batangiye kutumvikana ryari?
Kutumvikana hagati ya Jacques Kongolo na Ganza Daniel Cedric kuvugwa ko kwatangiye kugaragara cyane muri Gashyantare 2026, ubwo Ganza, afatanyije na Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, bari mu myiteguro y’uruzinduko rwo guhura n’Abanyamulenge baba i Washington.
Kongolo ngo ntiyari afite uruhare muri uwo mushinga, ibintu byaje gukurura kutumvikana hagati y’aba bagabo bombi.
Ganza Cédric avuga ko icyo gikorwa cyari kigamije gukangurira abaturage kubana mu mahoro no guteza imbere ubwiyunge mu bice by’imisozi miremire ya Uvira, Fizi na Mwenga.
Mu ibaruwa yandikiye Perezida Félix Tshisekedi, Ganza yagaragaje ko yatunguwe no kuba umushinga yari yarateguye wafashwe nk’igikorwa cyangiza igihugu, kandi ko Kongolo ubwe yari yarigeze kuwushyigikira.
Ati: “Mu biganiro byose nagiranye na Bwana Kongolo kuri uyu mushinga mu byumweru byabanje, ntabwo yigeze angira inama yo kuwitondera cyangwa ngo ambwire ko hari ikibazo kirimo. Ahubwo we ubwe yavuze ko yatanze amadolari ya Amerika 1,000 yo kuwushyigikira.”
Ganza yabajije impamvu Kongolo yari kuwushyigikira niba koko wari ufite ingaruka ku nyungu z’igihugu, anasaba Tshisekedi ko niba hari ibyo ashinjwa, yakwitaba inzego zibishinzwe kugira ngo abazwe kandi ukuri kumenyekane.
Yanasabye ko umutekano we wizezwa mu gihe ibyo birego byaba bidafite ishingiro.
Mbayahaga na we yinjiye mu makimbirane
Umwuka mubi waje no kugaragara hagati ya Kongolo na Pasiteri Isidore Mbayahaga.
Nyuma y’ifatwa ry’ahazwi nka Point Zero, Mbayahaga yagaragaye kuri YouTube anenga bikomeye Jacques Kongolo, amushinja kuba igihombo ku Banyamulenge ndetse no kuri Leta ya Congo.
Mbayahaga yanashinje Kongolo kugira uruhare mu bikorwa bijyanye no gukoresha drone za FARDC mu bitero bivugwa ko byibasira Abanyamulenge.
Ibi birego, kugeza ubu, ntibyigeze bishimangirwa n’inzego zigenga, ariko byakomeje kongera umwuka mubi hagati y’aba bagabo.
Amakuru avuga ko Kongolo yaba yaravuze ko amakimbirane yari hagati ye na Mbayahaga afite aho ahuriye na Ganza Cedric, ibintu byatumye ikibazo kigenda gifata indi ntera.
Ese amakimbirane arerekeza he?
Mu gihe ibikorwa by’imirwano bikomeje kugira ingaruka ku baturage bo mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu duce dutuwe n’Abanyamulenge, havugwa ko bamwe mu Banyamulenge bakorera cyangwa bashyigikiye Leta ya Kinshasa batangiye gutandukana ku buryo bwo gusubiza ibibazo by’umutekano n’ubwicanyi bushinjwa imitwe yitwaje intwaro.
Abanenga aba bantu bavuga ko bamwe bashinjwa guhabwa amafaranga kugira ngo bagabanye uburemere bw’ibirego byerekeye umutekano muke n’ibitero bivugwa ko byibasira Abanyamulenge.
Ku rundi ruhande, abashyigikiye ibikorwa byabo bavuga ko bagamije gushaka uburyo bwo gukemura ibibazo by’Abanyamulenge binyuze mu biganiro na Leta ya Kinshasa.
Icyakora, mu gihe intambara n’amakimbirane bikomeje mu bice bya Fizi, Uvira na Minembwe, kutumvikana hagati y’Abanyamulenge bafite aho bahuriye na Leta ya Kinshasa bishobora kurushaho kwagura ibice biri muri uyu muryango, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo ikibazo cy’umutekano wabo cyakemurwa.


