Amakuru aturuka muri Uganda aragaragaza ko Gen Kale Kayihura ashobora kongera kujya mu bibazo byiyongera ku gatebe amazeho iminsi nyuma y’aho ubu hari uwabwiye urukiko ko afite akaboko mu rupfu rw’uwari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ubushinjacyaha bwa Uganda, Joan Kagezi Namazzi, wishwe arashwe mu 2015.
Mu Cyumweru gishize, abagabo batatu bakurikiranweho kwica Joan Kagezi bagejejwe mu Rukiko Rukuru Ruburanisha ibyaha mpuzamahanga, urugereko rwa Kampala.
Umwe mu baregwa witwa Nasur Abdallah Mugonole yavuze ko yari azi iby’umugambi wo kwica Kagezi ariko ko nta ruhare yagize mu iraswa rye gusa akavuga ko Gen Kayihura yari abiri inyuma.
Mugonole yabwiye urukiko ko umupolisi witwa Hamisi Kakaire ari we warashe Kagezi akoresheje imbunda yahawe na Nixon Agasirwe, icyo gihe wayoboraga Flying Squad, umutwe kabuhariwe wa polisi wari washinzwe ngo uhashye ibyaha.
Mugonole avuga ko abandi bagize uruhare muri ubu bwicanyi harimo J.J. Odong, Hamza Kagame, David Muhamuzi n’undi witwa Kayanja, avuga ko yari umukozi wo mu nzego z’ubutasi.
Mugonole yavuze ko we yahawe akazi kugira ngo akore iperereza ku bantu bari bugire uruhare mu kwica Kagezi kandi ko raporo yayihaga uwitwa “Green”.
Avuga ko mu gutegura kwica Kagezi, telephone ye yibwe n’uwitwa Calvin Jordan wari watangiye kwizerwa n’umuryango wa Kagezi kuko byafatwaga nk’aho ari mu rukundo n’umukobwa wa Kagezi.
Iyo telephone yongeye gusubizwa Kagezi nyuma y’iminsi itatu ariko yashyizwemo uburyo bwo gukurikirana buri kimwe Kagezi akoze, kugeza ubwo yicwaga.
Mugonole yabwiye urukiko ko Gen Kayihura yashakaga kwivugana Kagezi kuko yari amufiteho amakuru menshi ndetse harimo n’inyandiko zigaragaza uruhare rwe mu bucuruzi butemewe bw’intwaro agamije gukuraho ubutegetsi n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Yanavuze ko Gen Kayihura yari yahaye Kagezi Miliyari ya UGx ngo amuhe izo nyandiko ariko undi akabyanga, akamubwira ko izo nyandiko zizahabwa Perezida Museveni.
Gen Kayihura aravugwa muri ibi mu gihe amaze igihe yarigijweyo nyuma yo gufungwa aregwa kunanirwa kurinda ibikoresho by’intambara no gushimuta impunzi z’Abanyarwanda akazohereza i Kigali.
Joan Kagezi yari ushinzwe imanza zikomeye zirimo iz’iterabwoba, ibyaha by’intambara n’ibyaha mpuzamahanga.
Ku wa 30 Werurwe 2015, yarashwe n’abagizi ba nabi bari kuri moto ubwo yari ahagaze ku muhanda i Kiwatule, mu mujyi wa Kampala, agiye kugura imboga n’imbuto. Yari ari kumwe n’abana be batatu, bo ntibakomereka. Yajyanywe kwa muganga ariko ahita yitaba Imana.
Urupfu rwe rwateje impaka nyinshi mu gihugu.


