Amerika yongeye kugaba ibitero simusiga kuri Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kugaba ibitero bya gisirikare kuri Iran mu ijoro ryo ku wa 20 Nyakanga 2026, mu gihe Perezida Donald Trump yakomeje kuburira ko Iran izishyura bikomeye igihe cyose Umunyamerika uzaba ari umusirikare yicwa. Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko ibi bitero bishya bigamije […]

Sudani y’Epfo yatangiye kwishyuza Visa Abanyarwanda

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yashyizeho amafaranga ya $50 (asaga Frw 73,000) ku Banyarwanda bashaka kwinjira muri icyo gihugu, binyuze muri gahunda nshya ya e-Visa. Aya mabwiriza mashya areba kandi abaturage ba Kenya, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe Abarundi n’Abanyasomaliya bo bazajya bishyura $100. Abanya-Tanzania bo bazakomeza kwinjira muri Sudani y’Epfo […]

Tshisekedi yahawe nyirantarengwa 

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rizwi nka C64, ryatangaje ko risubitse imyigaragambyo ryari riteganyije ku wa 22 Nyakanga 2026 mu murwa mukuru Kinshasa. Iyi myigaragambyo yari igamije kwamagana umushinga uvugwaho guhindura Itegeko Nshinga ushyigikiwe n’uruhande rwa Perezida FĂ©lix Tshisekedi. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ku wa 17 Nyakanga […]

Burundi: Abantu 8 bishwe n’umuvundo

Abantu umunani bapfuye abandi icyenda barakomerekera, mu muvundo wabereye mu giterane cy’ivugabutumwa cyabereye mu Burundi. Iki giterane cyari cyateguwe n’umuvugabutumwa w’Umurundi uzwi nka Chris Ndikumana, kikaba cyari cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’u Burundi. Amakuru yemejwe na Polisi y’u Burundi avuga ko abantu umunani bapfuye, abandi icyenda bagakomerekera ku kibuga cy’ishuri ETS giherereye […]

Nyarugenge: Umunyeshuri yakubise umwarimu wamufatanye telefoni mu kizami cya Leta

Mu gihe ibizamini bya Leta byakomezaga hirya no hino mu gihugu, ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026, mu Kigo cya GS Camp Kigali cyakiriye abakandida bo mu Karere ka Nyarugenge, habaye igikorwa cyahungabanyije ituze ry’ikizamini nyuma y’uko umukandida afashwe akoresha telefone mu cyumba cy’ikizamini. Amakuru Bwiza yamenye avuga ko mbere y’itangira ry’ikizamini cya […]

Tshisekedi yasubitse uruzinduko yari afite i New York kuwa Gatatu

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, ntakigiye i New York nk’uko byari biteganyijwe ko azagerayo ku wa 22 Nyakanga 2026. Byari biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi yagombaga kujyayo kuyobora ikiganirompaka mu nama y’Akanama k’Umutekano ka Loni zijyanye n’imicungire y’umutungo kamere nk’ishingiro ry’amahoro, umutekano n’iterambere. Iki gikorwa cyari cyitezweho kuzaba ingenzi mu gihe cya […]

Umuherwe Bill Gates ari mu Rwanda

Umunyamerika Bill Gates ari mu Rwanda, mu ruzinduko rugamije kureba uburyo igihugu cyateje imbere urwego rw’ubuzima n’uruhare rw’ikoranabuhanga mu kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage. Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Gates yasuye uruganda rwa TKMD rukora inshinge zikoreshwa mu buvuzi, ruherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Mwulire mu Karere ka Rwamagana. Uru ruganda, rwatangiye gukora mu […]

RDC: Hakomeje imyiteguro y’imyigaragambyo karundura yo gusaba Tshisekedi kwegura

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje umugambi wabo wo kwigabiza imihanda ku itariki ya 22 Nyakanga, mu rwego rwo kurengera Itegeko Nshinga no gusaba ko FĂ©lix Tshisekedi kuva ku butegetsi, mu gihe aherutse kwemera ibiganiro bidaheza n’abatavuga rumwe na we mu mpera z’icyumweru gishize. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Tshisekedi […]

Ibya Gen Kayihura bishobora kujya irudubi

Amakuru aturuka muri Uganda aragaragaza ko Gen Kale Kayihura ashobora kongera kujya mu bibazo byiyongera ku gatebe amazeho iminsi nyuma y’aho ubu hari uwabwiye urukiko ko afite akaboko mu rupfu rw’uwari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ubushinjacyaha bwa Uganda, Joan Kagezi Namazzi, wishwe arashwe mu 2015. Mu Cyumweru gishize, abagabo batatu bakurikiranweho kwica Joan Kagezi bagejejwe mu […]

Polisi y’u Rwanda yasabye abatwara ibinyabiziga kurangwa n’imyitwarire nk’iya Espagne ikina na Argentine

Polisi y’u Rwanda, ibinyujije ku Muvugizi wayo, ACP Boniface Rutikanga, yasabye abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda kurangwa n’ikinyabupfura, imyitwarire myiza n’ubwitange mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere, ACP Rutikanga yagereranyije imyitwarire ikwiye kuranga abakoresha umuhanda n’iyaranze Ikipe y’Igihugu ya Espagne mu mukino wa […]

Amerika yahoreye umusirikare wayo wishwe na Iran

Amerika yongeye kugaba ibitero muri Iran ku nshuro ya cyenda yikurikiranya, nyuma y’uko ingabo zayo zitangaje ko umwe mu basirikare bazo yapfiriye mu majyaruguru ya Iraq ubwo hakorwaga igikorwa cyo guturitsa mu buryo bugenzuwe ibisigazwa bya drone ya Iran yari yarahanuwe. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na CENTCOM (Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati), […]

Bamako: Abaturage ba Mali bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora32

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, itariki 19 Nyakanga, i Bamako, umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Mali wizihije isabukuru y’imyaka 32 yo Kwibohora32 imbere y’abahagarariye Guverinoma ya Mali, abahagarariye ibihugu byabo, imiryango mpuzamahanga, n’inshuti z’u Rwanda. Uhagarariye Guverinoma ya Repubulika ya Mali, TraorĂ© Assiata Gaye, Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, yashimiye […]

Ghetto yataramiye isi yose, ariko FIFA ntiyabahaye n’urumiya

Itsinda ry’abana b’ababyinnyi bo muri Uganda rizwi nka Ghetto Kids ryanditse amateka ubwo ryagaragaraga ku rubyiniro rw’ikiruhuko cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, rufatanyije n’umuhanzikazi Shakira ndetse na Burna Boy mu ndirimbo Dai Dai. Ni ubwa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi habaye igitaramo gikomeye cy’ikiruhuko (halftime show), cyitabiriwe n’ibyamamare birimo Shakira, Madonna, BTS […]

Canada yafashe icyemezo cyo gukumira abantu baheruka muri Congo

Guverinoma ya Canada yatangaje, ku Cyumweru, itariki 19 Nyakanga, ko izabuza kwinjira umunyamahanga wese wagiye muri Congo mu minsi 21 ishize nk’igice cy’ingamba nshya z’agateganyo zo kurwanya ikwirakwira rya Ebola. Iri tegeko rinyuranyije n’inama z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, rigira inama yo kwirinda inzitizi z’ingendo cyangwa ubucuruzi na Congo, aho abayobozi barimo guhangana no […]

Undi musirikare wa Amerika yiciwe mu gitero cya Iran muri Irak

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko umwe mu basirikare bacyo yishwe nyuma y’igitero cya Iran mu majyaruguru ya Irak kuwa Gatandatu, umunsi umwe nyuma y’igitero cyagabwe ku birindiro byo muri Jordan gihitana abasirikare babiri ba Amerika undi arabura. Ubuyobozi Bukuru bw’Igisirikare cya Amerika (Centcom) bwavuze ko uwo muntu yapfuye ubwo “haturitswaga igisasu kitaturitse” cyaturutse ku ndege […]

Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Espagne yatsinze umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda ikipe ya Argentine yarangije ifite abakinnyi 10 gusa. Ni ku nshuro ya kabiri Espagne yegukanye Igikombe cy’isi mu mateka yayo. Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Nyakanga, iyi kipe y’i Burayi yatwaye igikombe cy’isi yakinnye neza cyane, nyuma igitego cya Ferran […]