Abantu umunani bapfuye abandi icyenda barakomerekera, mu muvundo wabereye mu giterane cy’ivugabutumwa cyabereye mu Burundi.
Iki giterane cyari cyateguwe n’umuvugabutumwa w’Umurundi uzwi nka Chris Ndikumana, kikaba cyari cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’u Burundi.
Amakuru yemejwe na Polisi y’u Burundi avuga ko abantu umunani bapfuye, abandi icyenda bagakomerekera ku kibuga cy’ishuri ETS giherereye mu Kamenge, i Bujumbura.
Ibyavuye mu iperereza rya Polisi bigaragaza ko, ubwo abantu benshi basohokaga igiterane kirangiye, habaye umubyigano ku muryango usohokeramo, bituma bamwe bagerageza gusenya inkuta kugira ngo babone uko basohoka.
Muri ako kajagari, bamwe barakomereka, abandi bahasiga ubuzima.
Nyuma y’ibyabaye, abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Roi Khaled no mu Bitaro bya Gisirikare (Hôpital Militaire). Abantu batandatu bapfiriye mu Bitaro bya Roi Khaled, mu gihe abandi babiri bapfiriye mu Bitaro bya Gisirikare.
Kugeza ubu, abagore batanu baracyari mu bitaro, aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.


