Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, itariki 19 Nyakanga, i Bamako, umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Mali wizihije isabukuru y’imyaka 32 yo Kwibohora32 imbere y’abahagarariye Guverinoma ya Mali, abahagarariye ibihugu byabo, imiryango mpuzamahanga, n’inshuti z’u Rwanda.

Uhagarariye Guverinoma ya Repubulika ya Mali, Traoré Assiata Gaye, Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, yashimiye abaturage b’u Rwanda mu izina ry’abaturage na Guverinoma ya Mali muri uyu muhango wo kwibuka.

Yashimye urugendo rudasanzwe rw’u Rwanda kuva rwabohorwa, agaragaza intambwe itangaje yatewe mu bumwe bw’igihugu, amahoro, imiyoborere myiza, n’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu.
Yanashimiye umubano mwiza uri hagati ya Mali n’u Rwanda, ushingiye ku cyerekezo kimwe cy’abayobozi biyemeje guteza imbere ibisubizo bya Afurika ku bibazo byugarije umugabane no gushimangira ubufatanye hagati y’Abanyafurika.

Mu izina ry’Abanyarwanda, Perezida wa diaspora yabo muri Mali, Alida Faraya, yashimiye byimazeyo abagabo n’abagore barwanye urugamba rwo kwibohora mu butwari, gukunda igihugu n’ubwitange.
Yashimangiye ko ubwitange bwabo bukomeje kubera urugero ab’iki gihe n’ahazaza, avuga ko indangagaciro zo kwihangana, ubumwe, no gufata inshingano byayoboye ukwibohora ari byo shingiro ry’u Rwanda rushyira imbere intego yarwo yo kubaka igihugu giteye imbere, kirangwamo ubwisanzure, kandi giharanira iterambere.


