Itsinda ry’abana b’ababyinnyi bo muri Uganda rizwi nka Ghetto Kids ryanditse amateka ubwo ryagaragaraga ku rubyiniro rw’ikiruhuko cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, rufatanyije n’umuhanzikazi Shakira ndetse na Burna Boy mu ndirimbo Dai Dai.
Ni ubwa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi habaye igitaramo gikomeye cy’ikiruhuko (halftime show), cyitabiriwe n’ibyamamare birimo Shakira, Madonna, BTS na Justin Bieber.
Nubwo iki gitaramo cyarebwe n’abarenga miliyari ku isi, amakuru yatangajwe na Marca agaragaza ko FIFA itishyura abahanzi bakiririmbyamo amafaranga y’igitaramo. Ahubwo yishyura gusa amafaranga ajyanye no gutegura igitaramo n’ibikenerwa byose kugira ngo kigende neza.
Uburyo bukoreshwa busa n’ubw’ikiruhuko cy’umukino wa nyuma wa NFL (Super Bowl), aho abahanzi bemera kuririmba kubera amahirwe yo kwiyereka isi yose, bikabafasha kongera abakurikirana umuziki wabo, kugurisha amatike y’ibitaramo no kubona andi masezerano y’ubucuruzi. Mu gihe cy’imyitozo bahabwa gusa amafaranga make abafasha muri icyo gihe.
Ku ruhande rwa Ghetto Kids, na bo ntibahawe amafaranga na FIFA kuko batatumiwe n’uru rwego rutegura Igikombe cy’Isi. Batumiwe na Shakira ubwe, bivuze ko niba hari amafaranga bazahabwa, azava mu masezerano bagiranye na we, aho kuba muri FIFA.
Mu kiganiro bagiranye na MDMotivator, Ghetto Kids banatangaje ko na nyuma yo kurangiza kubyina batari bafite amatike yo kwinjira ngo barebe umukino wa nyuma.
Bagize bati: “Ntituzi aho turi bwerekeze nyuma yo kurangiza igitaramo.”
Nyuma, umunyamakuru wa YouTube MDMotivator ni we wabahaye amatike yabafashije kwinjira bakareba umukino.
Ku ruhande rwa FIFA, nta gisubizo yari yatanga kuri ayo makuru.
Iki gitaramo cyabaye kimwe mu byaranze umukino wa nyuma warangiye Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026 itsinze Argentine, mu mukino wabaye amateka haba mu kibuga no ku rubyiniro.


