Polisi y’u Rwanda, ibinyujije ku Muvugizi wayo, ACP Boniface Rutikanga, yasabye abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda kurangwa n’ikinyabupfura, imyitwarire myiza n’ubwitange mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere, ACP Rutikanga yagereranyije imyitwarire ikwiye kuranga abakoresha umuhanda n’iyaranze Ikipe y’Igihugu ya Espagne mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi yakinnye na Argentine, bikarangira itsinze igitego 1-0.
Yagize ati: “Espagne yatweretse ko igikombe kizanwa n’ikinyabupfura, imyitwarire myiza n’ubwitange. No mu muhanda ni uko bimeze. Intsinzi nyayo si ukugera aho ujya mbere y’abandi, ni ukugerayo amahoro.”
ACP Rutikanga yakomeje yibutsa ko ibyapa byo mu muhanda bidashyirwa ku mihanda nk’imitako, ahubwo ko ari ubutumwa bugamije kurinda ubuzima bw’abakoresha umuhanda.
Ati: “Ibyapa byo mu muhanda si imitako yo ku nkingi, ni inama zikurindira ubuzima. Kandi ibisindisha na volant? Ni nk’umuriro n’amavuta, ntibijyana!”
Polisi y’u Rwanda yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha no kugira uruhare mu kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.


