f934e660-82d3-11f1-a42c-29abcdb2a052

Undi musirikare wa Amerika yiciwe mu gitero cya Iran muri Irak

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko umwe mu basirikare bacyo yishwe nyuma y’igitero cya Iran mu majyaruguru ya Irak kuwa Gatandatu, umunsi umwe nyuma y’igitero cyagabwe ku birindiro byo muri Jordan gihitana abasirikare babiri ba Amerika undi arabura.

Ubuyobozi Bukuru bw’Igisirikare cya Amerika (Centcom) bwavuze ko uwo muntu yapfuye ubwo “haturitswaga igisasu kitaturitse” cyaturutse ku ndege ya drone ya Iran yahanutse, ndetse gikomeretsa n’undi musirikare wa kabiri.

Mu makuru yayo mashya, Centcom yavuze ko yabonye “umurambo utaramenyekana” nyuma yo gushakisha aho igitero cyagabwe kuwa Gatanu muri Jordan.

Yongeyeho iti: “Isuzuma ryo kugenzura umurambo rirakomeje.”

Ibi bibaye mu gihe Amerika na Irani bikomeje kugabanaho ibitero ku munsi wa munani wikurikiranya nk’uko bitangazwa na BBC. Impande zombi zashinjanye gutera ibikorwa remezo by’ingenzi.

Hagati aho, Washington yongeye gushyira bariyeri ku byambu bya Iran, Tehran na yo itangaza ko Umuhora wa Hormuz ufunze kandi yibasira abafatanyabikorwa ba Amerika muri ako karere, nyuma y’uko agahenge kari kemeranyijwe karenzweho nyuma y’ukwezi kutuzuye gatangiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply