Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Espagne yatsinze umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda ikipe ya Argentine yarangije ifite abakinnyi 10 gusa. Ni ku nshuro ya kabiri Espagne yegukanye Igikombe cy’isi mu mateka yayo.
Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Nyakanga, iyi kipe y’i Burayi yatwaye igikombe cy’isi yakinnye neza cyane, nyuma igitego cya Ferran Torres mu minota y’inyongera cyaje guca intege Argentina.
Enzo Fernandez yahawe ikarita itukura mbere gato y’uko umukino winjira mu minota y’inyongera.
Torres yaje kuba intwari ya Espagne ubwo yahabwa umupira w’umutwe na Nico Williams wari winjiye nk’umusimbuye maze atsinda umunyezamu wa Argentina Emiliano Martinez ishoti rikomeye ku munota wa 106.
Umukino wahindutse intambara y’imbaraga n’ubwitonzi aho kuba umupira w’amaguru utangaje nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Perezida wa Amerika Donald Trump yageze i New Jersey akoresheje kajugujugu mbere y’umukino, mu gihe Shakira, Madonna na Justin Bieber bitabiriye igitaramo cya mbere mu mateka y’igikombe cy’isi, bituma ikiruhuko gitwara iminota 27.
Mu mukino wuzuyemo amakosa n’ibihano bya hato na hato, Espagne yakomeje kugaragaza intego yayo yo gutwara igikombe cy’isi muri uyu mwaka aho Lamine Yamal na Mikel Oyarzabal bakomeje kugaragaza gusatira izamu rya Emiliano Martinez
Abakinnyi ba Espagne bakomeje kwinubira ko umusifuzi Slavko Vincic ari umuntu utoroshye gutanga penaliti, cyane cyane nyuma y’uko Alexis Mac Allister akoreye ikosa Dani Olmo. Ikarita ya mbere y’umuhondo yabonetse ku munota wa 40 ubwo Lisandro Martinez yagushaga na Oyarzabal, nubwo uno myugariro wa Manchester United yaje kuvanwamo kubera imvune.
Umukino warushijeho gukomera mu minota y’inyongera y’igihe gisanzwe, aho Enzo Fernandez, wari umaze kwihanangirizwa n’ikarita y’umuhondo, yabonye ikarita y’umuhondo ya kabiri kubera ikosa ryakorewe myugariro wa Espagne Pau Cubarsi maze nyuma akurwa mu kibuga n’ikarite itukura.
Umunyezamu wa Argentine Emiliano Martinez yakomeje kuba umukinnyi ukomeye mu ikipe ye ubwo yaburizagamo ishoti rya Lamine Yamal mu masegonda ya nyuma y’iminota isanzwe. Yanarokoye umutwe wa Nico Williams mu minota y’inyongera.
Argentine yari yagaragaje ubushobozi bukomeye ubwo yatsindaga Misiri n’u Bwongereza mu cyiciro cya 16, ariko ntiyashoboye kongera kubikora ubwo yakinaga na Espagne.
Espagne yahise iba igihugu cya mbere mu mateka cyatwaye Igikombe cy’Isi cy’abagabo n’abagore icyarimwe.


