IMG-20260720-WA0013

RDC: Hakomeje imyiteguro y’imyigaragambyo karundura yo gusaba Tshisekedi kwegura

Sangiza iyi nkuru

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje umugambi wabo wo kwigabiza imihanda ku itariki ya 22 Nyakanga, mu rwego rwo kurengera Itegeko Nshinga no gusaba ko Félix Tshisekedi kuva ku butegetsi, mu gihe aherutse kwemera ibiganiro bidaheza n’abatavuga rumwe na we mu mpera z’icyumweru gishize.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Tshisekedi arimo guhindura intego ye. Ku barwanya ubutegetsi, igihe si icyo kwishima, ahubwo ni icyo gutanga ibyifuzo.

Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, C64, ari na ryo ryateguye iyi myigaragambyo, ritinya umutego w’ubtegetsi mu mivugire aho kuba impinduka nyazo muri demokarasi.

Rirashinja umukuru w’igihugu kwemezwa n’igitutu aho gukora ibintu abitewe n’uko umutima we ubyemera. Bakomeza bavuga ko imihanda ikomeje kuba igikoresho cy’ibanze mu kuzahabwa icyizere gifatika mbere y’uko habaho ibiganiro.

Théophile Mbemba, umwe mu bagize ishyaka “Sauvons la RDC”, agaruka ku mpamvu yo kutagira icyizere. Nk’inshuti ya Kabila, avuga ko icyemezo cya perezida cyatinze cyane, kandi ko yagifashe kubera igitutu.

Perezida wa Repubulika, wahoraga yanga ibiganiro bidaheza, aherutse gutangaza ko yemeye kubitegura. Iki cyemezo cyaje mu rwego rwo gusubiza igitutu cy’imyigaragambyo y’abaturage ba Congo ndetse n’amatorero ya gikirisitu (CENCO na ECC).

Mbemba ndetse ahita ashyiraho ibisabwa: Ntabwo hashobora kubaho ibiganiro hatabayeho ibikorwa bifatika nk’uko inkuru dukesha mediacongo.net ivuga.

Urutonde rwe rwingamba zo kugabanya amakimbirane ni rurerure ariko rurasobanutse. “Perezida wa Repubulika ni we ugomba guhita atanga itegeko, maze: (1) imfungwa zose za politiki zikarekurwa; (2) Gukuraho itegeko ryabuzanyaga imyigaragambyo no kubahiriza ubwisanzure bw’abaturage; (3) Kwemerera abanyaolitiki bahunze guhunguka no guhagarika imanza zose bigaragara ko zihishwe inyuma n’impamvu za politiki; (4) Gusubiza passports zafatiriwe z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi; hanyuma (5) hakabaho kubaha itegeko nshinga ririho no kubahiriza umubare ntarengwa wa manda ya perezida.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bategereje ibikorwa nyuma y’itangazo ry’ibiganiro
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi banze gukomeza kuba inyuma y’ubutegetsi bwananiwe. Bavuga ko perezida ari umuntu utungurana kandi ushobora kwisubiraho ku byo yiyemeje.

Abinyujije kuri X, Mike Mukebayi, umwe mu bayobozi bakuru mu ihuriro “Ensemble”, agaragaza ko nta gukomeza kwihanganira ubutegetsi buriho.

Ati: “Uyu mugabo (Tshisekedi) azwiho kwihuta mu guhakana amagambo ye bwite, ndetse n’imbere y’Imana, hamwe n’indahiro ye izwi cyane ya ‘Tuna Nzambe’ [Baza Imana]. Dukomeze igitutu mbere na nyuma ya 22 Nyakanga.”

Umuvugizi w’ishyaka rya Katumbi witwa Hervé Diakese, ahuza imyigaragambyo iteganyijwe no kurengera itegeko nshinga.

Ati: “Ku itariki ya 22 Nyakanga, abaturage ba Congo bazongera kuvuga ‘Oya’ ku guhindura Itegeko Nshinga. Abarwana bashobora gutsindwa; abatarwana bamaze gutsindwa. Abaturage bahora batsinda.”

Itariki ya 22 Nyakanga rero igaragara nk’ikimenyetso. Icyo gihe ni bwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashaka kongera kwemeza ububasha bafite bwo guhagarika ihindurwa ry’itegeko nshinga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply