Perezida wa Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta (PAC) Depite Muhakwa Valens yatamaje Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, wavuze ko akarere ayoboye katari kazi ko amazu yasaniwe abasenyewe n’ibiza mu bice byegereye ibirunga hatemerewe guturwa (buffer zone) nk’uko bigenwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubukerarugendo (RDB).
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2025 yagaragaje ko Akarere ka Nyabihu kasannye ayo mazu ndetse bitwara akayabo k’amafaranga.
PAC yabazaga impamvu aba baturage batimuwe kugira ngo bave mu gace batazgezwaho amazi, amashanyarazi n’amashuri kuko hatemewe gutura abaturage.
Meya Mukandayisenga yagize ati “(…) ntabwo twari tubizi ko aho hantu hatemerewe gutura hagendewe ku gishushanyo mbonera cya RDB”
Depite Muhakwa Valens ati “ Meya ubwo ayo makuru ntayo mwari mufite? Twese ko tubizi ko ari buffer zone, ni gute akarere ayo makuru ntayo mwari mufite.”
Nyuma Meya Mukandayisenga yemeye ko bakoze amakosa, asaba imbabazi anavuga ko ahubwo “Hari n’uwashakaga kuhubaka ishuri, babujije kurihashyira.”
Abadepite kandi bagaragaje ko basuye ako gace kandi ko basanze abaturage nta bikorwa remezo bafite kuko bababwiye ko bakoresha amazi y’imvura mu bikorwa byose bikenera amazi.
Izi ntumwa za rubanda zanibajije uko iki kibazo kizakemuka mu gihe aya mazu yasaniwe abaturage azaba ashaje, batemerewe kuyavugurura kuko aho batuye hatemerewe gutura. Bavuga ko Frw yakoreshejwe mu gusana yari kwifashishwa mu kubimura.
Muri aka karere kandi byagaragaye ko hari ibindi bibazo birimo gufata neza imidugudu y’icyitegererezo, kwishyura abaturage ingurane, umuhanda Tubungo-Nyakiriba wadindiye. Ubuyobozi bwo bukavuga ko bugiye kubikosora.


