bd3797259d4d

Hahishuwe ko rwaserera iri mu muryango wa Kafeero ifitanye isano n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu bagabo bakuze akaba n’umusesenguzi ku ngingo zitandukanye muri Uganda witwa Uncle Kagato avuga ko kuba mu muryango w’umuhanzi Prince Job Paul Kafeero harasigaye ibibazo uruhuro bifite aho bihuriye no kuba Se umubyara yari Umunyarwanda.

Muri iki cyumweru nibwo ibipimo bya DNA byagaragaje ko mu bana 25 bavugaga ko babyawe na Kafeero, bane ari bo yibyariye. Ni ingingo imaze iminsi itera iserereri ku buryo byatumye atabururwa kugira ngo iki kibazo gishyirweho akadomo.

Uncle Kagato avuga ko ibi bifite aho bihuriye no kuba Se umubyara yari Umunyarwanda.

Mu kiganiro na kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, Kagato ati ” Biriya byose bituruka ku kuba nta gukura ikiriyo kwabayeho nyuma y’urupfu rwa Kafeero. Ntibyabayeho kuko uwo yitaga se umubyara Nagganga yari yaramwihakanye avuga ko atari we wamubyaye. Yavugaga ko Se ari Umunyarwanda wakoraga akazi ko gutema ibisheke.”

Uyu musesenguzi avuga ko ibi byatumye ntawe ugenwa nk’umusimbura wa Kafeero, rwaserera itangira gutyo mu bagize umuryango mu gihe Nagganga ntacyo byari bimubwiye cyane ko atamufataga nk’umwana we.

Yemeza ko iyo Nagganga atigira ntibindeba ngo Kafeero ni Umunyarwanda byari gutuma akurikirana ibibazo bisigaye mu muryango we.

Ku rundi ruhande ariko, uwari umugore wa Kafeero, Robinah Bisirikirwa avuga ko gukura ikiriyo (kwabya olumbe) kwabayeho kandi ko hagenwe umusimbura( omusika ) wa Kafeero, Kafeero Martin uyu na we ariko DNA yagaragaye ko atari umwana wa Kafeero.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *