U Rwanda na RDC bimaze kubahiriza â…“ cy’ibyo byiyemereje i Washington gusa: Raporo

Nyuma y’umwaka umwe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisinyanye amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington, ayo masezerano akomeje kudindira ndetse hari n’impungenge z’uko ashobora kurangirira mu “bukerarugendo bwa dipolomasi”. Ku wa 27 Kamena 2025 ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Wagner Kayikwamba wa Repubulika […]

Gen. Ndima wahoze ayobora Kivu y’Amajyaruguru yinjiye mu rubanza rwa ba Tshiwewe nk’umucamanza

Kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 25 Kamena 2026, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwakoze iburanisha rigufi rya kabiri mu rubanza hagati y’Umushinjacyaha Mukuru w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) na General Christian Tshiwewe, wahoze ari Umugaba Mukuru wa FARDC akaba n’umujyanama mu bya gisirikare w’umukuru w’igihugu, […]

RDC yareze u Rwanda mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yatanze ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), irega u Rwanda ibyaha bikomeye ivuga ko rumaze imyaka 30 rukorera ku butaka bwayo. Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho ya RDC mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko iki kirego kigamije gusaba urukiko gutangaza ko u Rwanda rufite inshingano mpuzamahanga ku […]

Bujumbura: Umukobwa udafite ihene ntarongorwa

Mu gace ka Isare ko mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, hari umuco w’ubukwe umaze imyaka myinshi ukurikizwa, aho umuryango w’umukobwa usabwa gutegurira umukwe n’umuryango we impano n’ibikoresho byinshi, ibintu bamwe bavuga ko bibungabunga umuco, mu gihe abandi babifata nk’umutwaro uremereye ku babyeyi b’umukobwa. Nk’uko uwo muco ubiteganya, iwabo w’umukobwa bagomba kohereza amarobe ane manini […]

Burera: Abanyeshuri 7 batawe muri yombi

Abanyeshuri barindwi biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runaba ruherereye mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu gukubita abarimu batatu. Amakuru y’itabwa muri yombi rya bariya banyeshuri yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi wavuze ko bamaze gufatwa kugira ngo bakurikiranwe n’inzego […]

France: Lt. Col. Nicolas Nzeyimana wa RDF yasoje amasomo muri École de Guerre

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Kamena 2026, mu Ishuri ry’Intambara mu Bufaransa, hasojwe icyiciro cya 33 cy’amasomo ya gisirikare, yanitabiriwe n’Umunyarwanda Lt. Col. Nicolas Nzeyimana wo mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF). Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura yitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi Lt. Colonel Nicolas Nzeyimana, nyuma yo gusoza amasomo mu Ishuri Rikuru […]

Iran irimo kubaka OTAN y’Abayisilamu: Ese Amerika yaba igiye gutakaza ububasha mu Burasirazuba bwo Hagati?

Nyuma y’intambara ikomeye Iran iherutse kugirana na Amerika na Israel, Tehran irimo gutanga igitekerezo cy’umuryango mushya w’umutekano wo mu karere, usa n’umuryango wa OTAN ugahuza ibihugu nka Pakisitani, Arabiya Sawudite, Turukiya, Qatar ndetse n’ibindi bihugu by’Abayisilamu. Iki gitekerezo kije mu gihe ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati byatangiye gushidikanya ku bushobozi bwa Amerika bwo […]

Pretoria: Ambasaderi wa Amerika yongeye gukora mu jisho Afurika y’Epfo

Muri Afurika y’Epfo, hongeye kuvuka amakimbirane mashya hagati ya Ambasaderi wa Amerika na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Leo Brent Bozell III wageze muri iki gihugu muri uyu mwaka, yanenze Pretoria kuba ikomeje kugaragariza ubucuti budasanzwe ibihugu bibiri bya BRICS, u Bushinwa na Iran, abona ko ari ukubugaragaza bikabije, cyane cyane ko Washington iri mu biganiro na […]

Dubai: Umwongerezakazi wamamaye kuri tiktok arashinjwa kwica umukunzi we

Umukobwa w’imyaka 23 wamamaye ku rubuga rwa TikTok araregwa kwicira i Dubai umusore bakundanaga. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu arashwe mu gihe icyaha cyaba kimuhamye. Brooke George, ukomoka i Gravesend, mu karere ka Kent, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’u Bwongereza, yarezwe ibijyanye no guterwa icyuma kw’umugabo bakundanaga, nyuma yo […]

Inzara iravuza ubuhuha mu basirikare b’u Burundi bari muri RDC na MINUSCA

Umuryango utegamiye kuri Leta wa FOCODE, watangaje ko abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) bahangayikishijwe n’uko bavuga ko bamaze amezi menshi badahembwa. Uyu muryango uvuga ko abasirikare b’u Burundi boherejwe muri MINUSCA bamaze amezi 11 badahembwa. […]

Hahishuwe ko rwaserera iri mu muryango wa Kafeero ifitanye isano n’u Rwanda

Umwe mu bagabo bakuze akaba n’umusesenguzi ku ngingo zitandukanye muri Uganda witwa Uncle Kagato avuga ko kuba mu muryango w’umuhanzi Prince Job Paul Kafeero harasigaye ibibazo uruhuro bifite aho bihuriye no kuba Se umubyara yari Umunyarwanda. Muri iki cyumweru nibwo ibipimo bya DNA byagaragaje ko mu bana 25 bavugaga ko babyawe na Kafeero, bane ari […]