jad20220608-ass-rdc-rwanda

RDC yareze u Rwanda mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera

Sangiza iyi nkuru

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yatanze ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), irega u Rwanda ibyaha bikomeye ivuga ko rumaze imyaka 30 rukorera ku butaka bwayo.

Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho ya RDC mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko iki kirego kigamije gusaba urukiko gutangaza ko u Rwanda rufite inshingano mpuzamahanga ku byo RDC ivuga ko ari ukurenga ku masezerano mpuzamahanga arimo ajyanye no gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ivangura rishingiye ku moko, kurwanya ivangura rikorerwa abagore ndetse no kurwanya iyicarubozo.

Kinshasa ivuga ko mu gihe cy’imyaka irenga 30 ishize, abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bagizweho ingaruka n’ubwicanyi, iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuvanwa mu byabo ku gahato ndetse n’ivangura rishingiye ku moko cyangwa igitsina.

Muri iki kirego, ivuga ko nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, “ingabo z’u Rwanda (APR/RDF), hamwe n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe, iyobowe cyangwa igenzurwa n’u Rwanda, zakoze ibikorwa bya gisirikare ku butaka bwa Congo.”

RDC ivuga ko ibyo bikorwa byibasiye inkambi z’impunzi, imidugudu n’imijyi yo mu burasirazuba bw’igihugu, bigateza impfu nyinshi, kwimurwa kw’abaturage benshi ndetse n’imibabaro ikomeye.

Iki gihugu kandi kivuga ko ibyo birego bikomeza kugaragara mu gihe cy’Intambara ya mbere n’iya kabiri ya Congo ndetse no mu zindi ntambara zakurikiyeho, kikavuga ko u Rwanda rwakoresheje ingabo zarwo ndetse n’imitwe irimo AFDL, RCD, CNDP na M23/AFC.

RDC yasabye Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera gutegeka u Rwanda guhagarika ibyo ivuga ko ari ibikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, gutanga icyizere ko bitazasubira, ndetse no gutanga indishyi ku gihugu no ku bantu ivuga ko bahohotewe.

Minisiteri y’Itangazamakuru ya RDC yavuze ko gutanga iki kirego ari ukugaragaza ko iki gihugu cyiyemeje gukemura amakimbirane mu mahoro no gukoresha inzira z’amategeko mpuzamahanga.

Yagize iti: “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yizeye byimazeyo Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera kandi ikomeje guharanira ko amategeko aruta gukoresha imbaraga, kugira ngo ubutabera bugerweho ku bahohotewe.”

Iki kirego kije mu gihe umubano hagati ya Kinshasa na Kigali ukomeje kuba mubi kubera amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane ibikorwa bya M23/AFC, aho RDC ikomeje gushinja u Rwanda kuyishyigikira, mu gihe Kigali ibihakana.

U Rwanda ahubwo rushinja RDC kuba ikomeje imikoranire n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, ndetse impande zombi zihuriye mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano no gukuraho ubutegetsi bwarwo, nk’uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagiye abyigamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply