Umuryango utegamiye kuri Leta wa FOCODE, watangaje ko abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) bahangayikishijwe n’uko bavuga ko bamaze amezi menshi badahembwa.
Uyu muryango uvuga ko abasirikare b’u Burundi boherejwe muri MINUSCA bamaze amezi 11 badahembwa. Uvuga kandi ko bamwe muri bo babajije Umuryango w’Abibumbye (ONU) impamvu imishahara yabo itabageraho, basubizwa ko amafaranga yagenewe imishahara yabo yakomeje koherezwa ku gihe.
FOCODE ivuga ko ibi byatumye hibazwa aho ayo mafaranga yaba yaragiye, isaba ko habaho ibisobanuro ku micungire yayo.
Uyu muryango unavuga ko abasirikare b’u Burundi bari mu bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa RDC na bo bavuga ko bamaze amezi umunani badahembwa, ibintu uvuga ko byatumye imibereho yabo irushaho kuzamba.
FOCODE ikomeza ivuga ko ikibazo cy’imishahara kidakora ku basirikare gusa, ahubwo ko hari n’abakozi bashya ba Leta, abarimu, abakozi ba ANAGESSA n’abaturage bavuga ko bamaze igihe kirekire badahembwa cyangwa batarishyurwa amafaranga bavuga ko baberewemo.
Uyu muryango uvuga ko ibi bibazo biri mu bimenyetso by’uko ubukungu bw’u Burundi bukomeje guhura n’ingorane zikomeye, usaba ubuyobozi bw’igihugu gutanga ibisobanuro no gushakira ibisubizo abaturage n’abakozi bavuga ko bagizweho ingaruka.
Kugeza ubu, Leta y’u Burundi ntiratangaza icyo ivuga kuri ibyo birego.
U Burundi bufite mu burasirazuba bwa Congo ingabo zirenga 10,000; mu gihe muri Repubulika ya Centrafrique zihagite abasirikare babarirwa muri 760.


