Abanyeshuri barindwi biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runaba ruherereye mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu gukubita abarimu batatu.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya bariya banyeshuri yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi wavuze ko bamaze gufatwa kugira ngo bakurikiranwe n’inzego zibishinzwe.
Abanyeshuri batawe muri yombi bose bari hagati y’imyaka 15 na 18, mu gihe abarimu bakubiswe ari Nshimiyimana Michel w’imyaka 33, Nkundineza Jean Marie Vianney w’imyaka 45 na Bucyayungura Jean Baptiste w’imyaka 35.
Nyuma y’ifatwa ry’aba banyeshuri ryabaye ku wa Kane, ubuyobozi bw’Umurenge wa Butaro bufatanyije na Polisi y’u Rwanda bwagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bo kuri GS Runaba, bubashishikariza kurangwa n’imyitwarire myiza, kubaha abarimu no kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga amashuri.
Abanyeshuri bitabiriye ibyo biganiro bemeye ko habaye amakosa ndetse bagaragaza ubushake bwo kwikosora no guhindura imyitwarire.
Kuri ubu, aba banyeshuri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Butaro, mu gihe hategerejwe ko abarimu bakubiswe batanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze.
Muri Burera kandi amakuru avuga ko ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena hari abandi banyeshuri babiri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butandi ruherereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gashanje, Umurenge wa Kivuye mu Karere ka Burera na bo bafashwe nyuma yo gukekwaho gukomeretsa umwarimu mu mutwe.
Amakuru aturuka ku buyobozi bw’ishuri avuga ko abana umunani bashakaga kubuza bagenzi babo kurya, maze umwarimu wari ushinzwe gufasha abanyeshuri kubona amafunguro, Habonimana Jean Bonaparte w’imyaka 38, agerageza kubakumira.
Muri icyo gihe, uwo mwarimu yakubiswe inkoni mu mutwe n’abamwe muri abo banyeshuri, bituma akomereka.
Abafashwe bakekwaho uruhare muri icyo gikorwa ni abanyeshuri babiri bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, bakaba barahise bajyanwa ku buyobozi bw’Umurenge wa Kivuye ngo bashyikirizwr inzego z’umutekano kugira ngo hakorwe iperereza.
Umwarimu wakomeretse we yahise ajyanwa kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Gashanje.


