Gasabo_122321pdf_545dd2d8f3

Gasabo: Akurikiranweho kwica se nyuma yo kunywa icyuma

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umusore w’imyaka 34 y’amavuko ukekwaho kwica se umubyara amuteye icyuma nyuma yo kunywa inzoga y’icyuma.

Icyaha akurikiranweho cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 02/08/2026 ahagana saa munani, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagali ka Kabuye, Umudugudu wa Nyagasozi.

Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha akurikiranweho. Avuga ko ari we wishe se umubyara kandi ko yari yarabigambiriye kuko nta kintu na kimwe yigeze amumarira mu buzima nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Yasobanuye ko ubwo yari amaze kunywa inzoga y`icyuma, yibutse amakimbirane yari yagiranye na se ahita agenda amuteragura icyuma kugeza apfuye.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranweho giteganwa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y`Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply