GridArt_20260816_163450527_copy_1000x666

Muyaya na Makolo batonganiye ku Banyamulenge, nyuma y’ubutumwa bwa Rutaremara

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu, Patrick Muyaya, n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, batonganiye ku rubuga rwa X nyuma y’ubutumwa Tito Rutaremara aheruka guha Abanyamulenge ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 bene wabo biciwe mu Gatumba.

Ku wa 13 Kanama ubwo Rutaremara yari yitabiriye uriya muhango wabereye i Kigali, yasabye urubyiruko rw’Abanyamulenge kugira uruhare mu guharanira uburenganzira bwabo no mu bibazo by’igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yanabasabye gufata intwaro bakagira uruhare mu “kubohora Congo”, avuga ko Congo ari igihugu cyabo.

Minisitri Patrick Muyaya yuririye kuri ubu butumwa, anenga  Rutaremara, avuga ko Abanyamulenge atari “Abanyarwanda b’abanye-Congo”, ahubwo ko ari Abanye-Congo kimwe n’andi moko yose atuye muri icyo gihugu.

Yavuze ko Tito Rutaremara yakoresheje nabi umunsi wari ugenewe kwibuka no kuzirikana Abanyamulenge biciwe mu Gatumba i Burundi awushora mu butumwa bwa politiki, amwita m “umuntu w’ingengabitekerezo mbi” n’umwe mu bantu bafite aho bahuriye n’ubuyobozi bwa FPR.

Muyaya yavuze ko kuba Rutaremara yarasabye urubyiruko rw’Abanyamulenge gufata intwaro ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo.

Yanashinje u Rwanda kugira aho ruhuriye na M23 ndetse n’imitwe ya Twirwaneho na Red-Tabara, avuga ko ibyo bikorwa biri mu mugambi wo guhungabanya ubusugire bw’igihugu cye.

Muyaya kandi yavuze ko Abanyamulenge ubwabo batigeze baha ububasha abantu bavuga ko babarengera, ashimangira ko urubyiruko rw’Abanyamulenge, kimwe n’urundi rubyiruko rw’Abanye-Congo rushyigikiye Perezida Félix Tshisekedi n’inzego z’igihugu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Yolande Makolo yifashishije urubuga rwa X, yashinje Muyaya kuba akomeje guhindura umunsi wo kwibuka abazize ubwicanyi bwo mu Gatumba urubuga rwo gukwirakwizamo ubutumwa burwanya u Rwanda.

Makolo yavuze ko Abanyamulenge bishwe i Gatumba bari Abanye-Congo, ariko ko kubibuka bitagomba guhindurwa igikoresho cya politiki cya Kinshasa.

Yashinje Muyaya kwirengagiza ibibazo avuga ko ari byo bitera umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Makolo yavuze ko FDLR n’indi mitwe y’ibisigisigi by’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ikomeje gukorera ku butaka bwa Congo, ibyo avuga ko binyuranyije n’Amasezerano y’Amahoro ya Washington.

Makolo yavuze ko kugerageza guhisha cyangwa kurangaza abantu ku byerekeye inkomoko y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo ari “gukoresha ikibazo mu nyungu za politiki”.

Aya magambo y’abayobozi bombi aje nyuma y’imyaka 22 ishize ubwicanyi bwo mu Gatumba bubaye. Ku wa 13 Kanama 2004, abarwanyi bateye inkambi y’impunzi mu Gatumba mu Burundi, bicamo Abanye-Congo bari bahahungiye.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko Abanyamulenge 152 bishwe, abandi 106 bagakomereka, ariko andi makuru avuga ko hapfuye 166.

Nyuma y’imyaka 22, ubu bwicanyi bwakomeje kuba igikomere gikomeye ku Banyamulenge, bijyanye no kuba ubutabera ku bishwe bukomeje kuba agatereranzamba.

Hejuru y’ibi Leta ya Congo Kinshasa yakabaye ivuganira bariya baturage ikomeje ubufatanye n’ubutegetsi bw’u Burundi butungwa agatoki muri buriya bwicanyi, ndetse impande zombi zifatanyije na FDLR zishinjwa kugaba ibitero ku Banyamulenge basigaye mu Minembwe, ibifatwa nk’umugambi wo kubarimbura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply