Results

Amanota y’ibizamini bya leta azatangazwa mu cyumweru gitaha

Sangiza iyi nkuru

Amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza (PLE) n’ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (O-Level) bya 2025/26 azatangazwa ku wa Kane itariki ya 20 Kanama, saa munani z’amanywa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, NESA yavuze ko itangazwa ry’amanota rizanyuzwa imbonankubone ku miyoboro ya YouTube ya Minisiteri y’Uburezi na NESA.

Abakandida 277.452 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, mu gihe abakandida 149.533 biyandikishije mu bizamini bya O-Level.

Itariki yo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A-Level) ntabwo iratangazwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply