459ae442-3237-462b-a56c-0345dc13def8

USA: Umuhungu wa Jose Chameleone yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Abba Marcus Mayanja, umuhungu w’imyaka 20 w’umuhanzi wo muri Uganda, Joseph Mayanja, uzwi cyane nka Jose Chameleone, yatawe muri yombi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu muryango, nk’uko bigaragazwa n’amakuru yatangajwe n’urubuga rukurikiranira hafi ibyaha mu gace ka Minneapolis.

Ayo makuru agaragaza ko Mayanja yafashwe na Polisi ya Edina ku wa 14 Kanama 2026, akekwaho icyaha cyoroheje cy’ihohotera ryo mu rugo, rikubiyemo ibikorwa byo gutera ubwoba bwo kugirira nabi umuntu ku mubiri cyangwa kwicwa ako kanya.

Yashyizwe ku rutonde rw’abafunzwe, aho yashyiriweho ingwate ingana n’amadolari 10,000 kugira ngo arekurwe by’agateganyo nk’uko inkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Ifatwa rye rije nyuma y’andi makuru yabanje kuvuga ku ihohoterwa ryakorewe umukunzi we utwite, uzwi mu makuru y’imyidagaduro yo muri Uganda nka Angel. Mu kwezi kwa Gicurasi, Angel yashinje ku mugaragaro Mayanja kumukubita ubwo bagiranaga amakimbirane, ibyo Mayanja yahakanye.

Bombi bari baratangaje mbere ko bitegura kwibaruka umwana, ndetse hari n’amafoto yagaragazaga Angel atwite. Icyo gihe, Mayanja yahakanye ibyo kumukubita, avuga ko amakuru yakwirakwijwe kuri interineti atari yo.

Ntibyahise bisobanuka neza mu makuru ya polisi niba ifatwa rye ryo ku wa 14 Kanama rifitanye isano n’ibyo birego byabanje, cyangwa niba uwatanze ikirego muri iki kibazo gishya ari wa mukunzi we utwite.

Amakuru ya polisi agaragaza icyo kibazo nk’icyaha cyoroheje cyo gukubita no gukomeretsa mu muryango (Domestic Assault – Misdemeanor). Nta makuru arambuye ya polisi agaragaza uko ibintu byagenze ngo Mayanja afatwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply