Abanyamakuru barenga 40 bo muri Burkina Faso baturutse mu bitangazamakuru bya leta n’ibyigenga barangije amasomo ya gisirikare, yasobanuwe n’ubutegetsi buriho nk’ “inshingano z’umuturage ukunda igihugu”, kandi biteganyijwe ko bizaba igikorwa ngarukamwaka.
Nubwo gahunda nk’iyo yagizwe itegeko umwaka ushize ku banyeshuri batsinze ibizamini bya leta benda kujya muri kaminuza, mu gihe igihugu kirimo kurwana n’imitwe y’Abajihadiste, iki cyemezo gishya biravugwa ko giteye impungenge mu baharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Izi mpungenge ziyongera bitewe n’uko ngo hari abanyamakuru ba Burkina Faso bigeze gushyirwa mu gisirikare ku ngufu kugira ngo barwane, kandi itangazamakuru ry’igihugu rikaba rihanganye n’igitutu gikomeye cy’abayobozi, ibintu bishimangirwa n’urubanza rwa Serge Oulon, ukomeje gufungwa, imyaka ibiri nyuma yo gushimutwa i Ouagadougou.
Kuri Yao Noël, perezida w’Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Itangazamakuru ryigenga muri Afurika (UJPLA), abanyamakuru ntibagomba kuba mu nkambi za gisirikare.
Ati: “Gushyira abanyamakuru mu bikorwa nk’ibi bya gisirikare n’iby’igihugu, mu bitekerezo byacu, ni ukwica ubwisanzure bw’itangazamakuru n’umutekano w’abanyamakuru.”
Iyi myitozo yateguwe na Minisiteri y’Umutekano, yabereye mu cyumweru kimwe mu Ishuri Rikuru rya Polisi rya PabrĂ©, riherereye nko mu birometero makumyabiri uvuye Ouagadougou nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga.
Videwo yatambutse kuri televiziyo y’igihugu yerekana Minisitiri w’Itumanaho akaba n’umuvugizi wa guverinoma, PingdwendĂ© Gilbert OuĂ©draogo, aganira n’abanyamakuru, bambaye imyenda y’intambara kandi bafite imbunda.
Ubwo yababazaga ati: “Ese muzaba abanyamakuru b’abanyamwuga kandi bakunda igihugu?” abanyamakuru bari aho basubirije icyarimwe bahagaze imbere bati: “cyane!” mbere yo kongeraho ko “Umunyamakuru w’umunyamwuga udakunda igihugu ni ikibazo gikomeye..”


