IMG-20260715-WA0001

Gakenke:Umwarimu kuri G.S Kumubuga yafashwe yibye ihene n’intama

Sangiza iyi nkuru

Umwarimu ku ishuri ryisumbuye ryo ku Mubuga utuye mu Karere ka  Gakenke, Umurenge wa Gakenke, Akagari ka Buhata mu Mudugudu wa Karambi witwa Uwizigira Marcel Clement yafatanwe amatungo magufi arimo ihene n’intama byari byibwe abaturage.

Amakuru yizewe agera kuri BWIZA ni uko Uwazigira w’imyaka 35 ubuyobozi bwari bufite amakuru ntakuka ko akorana n’abajura biba amatungo magufi akabagirwa iwe bagatwara inyama ndetse ko n’ayo yafashwe yari agiye kubahirwa iwe.

Ku bufatanye bw’ inzego z’ibanze na DASSO basanze mu rugo rw’uyu mwarimu hari ihene 3 n’intama 3 zikingiranye mu gikoni.

Aya makuru yahuriranye n’uko uwitwa Nyiraruhungo yari yabwiye abashonzwe umutekano ko yabuze ihene mu gitondo cyo kuwa 15 Nyakanga 2026 saa 06h00′ aho yarebye agasangamo ihene ye yari yabuze ariko akaryumaho.

Aya makuru avuga ko intama 3 nazo haje uwitwa Habumugisha agasanga ari ize yari yarabuze kuwa 4Nyakanga 2026.

Ihene 2 zari zitarabona nyirazo uwitwa Ngirantanyurwa Laurent wavuze ko yari amaze ibyumweru biri yarazibuze.

Uyu Uwazigira  yemereye inzego z’ibanze ko ayo matungo abajura bayamuzanira akayagura nabo bujura.

Kuri ubu amatungo 6 yasubijwe ba nyirayo basabwa kujya gutanga ikirego kuri RIB , ishami rya Gakenke mu gihe ukekwa ari bushyikirizwe polisi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply