A fire burns in bins as anti-immigrant protesters clash with police at Antrim road, following a knife attack on June 8, which left a man seriously injured and prompted police to declare a critical incident, in Belfast, Northern Ireland, June 10, 2026. (OSV News photo/Isabel Infantes, Reuters)

Yakoze nk’iby’i Musanze ibintu biradogera mu gihugu cy’i Bulayi

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Sudani w’umwimukira, Hadi Alodid, yakoreye urugomo umuturage wa Irilande ya Ruguru witwa Stephen Ogilvie, biteza imyigaragambyo ikomeye mu gihugu hose, abaturage bamagana ubwo bugizi bwa nabi. 

Mu minsi ishize, mu Karere ka Musanze cyane mu gace kitwa Karisimbi humvikanye abatwara abantu n’ibintu kuri moto bavuga ko babangamiwe n’abanyamahanga babakorera urugomo.

Mu baje ku isonga ni abakomoka muri Sudani  bagiye bakora ibikorwa by’urugomo byinshi, birimo kwirara mu mihanda bafite ibyuma n’imihoro, bakubita abaturage.

Alodid w’imyaka 30 na we nk’uko Ikinyamakuru The Sun n’ibindi byabitangaje, mu ijoro rishyira kuwa Mbere w’icyumweru gishize, Umunya-Sudani yateraguye ibyuma Stephen w’imyaka 40, bimuviramo kuvamo ijisho ry’ibumoso. The Sun ivuga ko ariko uyu mwimukira wari usanzwe ari kwaka ubuhungiro mu Bwongereza yari agambiriye guca umutwe Stephen.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana Alodid yatsikamiriye hasi Stephen amufatiyeho icyuma mu gihe abari hafi aho bumvikana batabaza bavuga bati ” Arimo kugerageza kumuca umutwe.”

Alodid yahise atabwa muri yombi abwira abashinzwe ubutabazi bari ahabereye icyaha ati ” Nshobora kuba nishe umuntu. Sinzi neza niba agihumeka.”

Muri urwo rugomo kandi Stephen, urukiko rwo mu Murwa Mukuru Belfast rwahawe amakuru ko uwahohotewe yanagize ibikomere ku ijisho ry’iburyo, igisebe kinini ku mutwe, mu maso no mu mugongo.

Alodid ntiyagarukiye aho kuko mu gihe ibikorwa byo gutanga ubuvuzi bw’ibanze kuri Stephen byari bikomeje, na we amaze gufatwa yabwiye umwe mu bakozi bari baje mu butabazi ati ” Nzakwica.”

Mu rukiko kandi Alodid ibinyamakuru bivuga ko yagejejwe mu rukiko acecetse cyane. Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza Stephen Keown yavuze ko uyu Munya-Sudani afungwa by’agateganyo iminsi 30 akazongera kugaragara mu rukiko kuwa 8 Nyakanga 2026.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho polisi yamaganye ibyo kuburanisha Alodid yidegembya kuko ” Ibyo yazakora mu minsi izaza ntawabimenya kandi bishobora kuzaba ari amahano cyane.”

Urukiko rwavuze ko ibyo yakoze yabisubiramo cyangwa se agahungabanya umudendezo w’abandi baturage mu bundi buryo.

Alodid akurikirwanweho gushaka kwica umuntu, kwitwaza ibyuma no guhigira kwica undi muntu wa Kabiri. Ntiharamenyekana impamvu yatyumye uyu Munya-Sudani ashaka kwivugana Stephen.

Abaturage b’icyo gihugu bakoze imyigaragambyo ikomeye mu gihugu hose, ibintu biradogera

Abaturage bo mu gihugu hose kuwa Kabiri mu ijoro bihaye imihanda bamagana ubu bugizi bwa nabi, ari nako abariye karungu muri bo bahangana na polisi, batwika amazu n’imodoka nyinshi.

Michelle O’Neill, Minisitiri w’Intebe wa Irilande y’Amajyaruguru, yavuze ko ” Hari amatsinda y’abantu bipfutse mu maso bari gutwika amazu ariko ko ibyo bari gukora ari ubugwari buteye asyi.” ko ” Ni ukwitwara nk’abanyamusozi n’amabandi.”

Muri iyo myigaragambyo kandi abapolisi babiri bayikomerekeyemo bagerageza guhosha ako kaduruvayo, nk’uko Jon Boutcher, umwe mu bapolisi bakuru bo muri icyo gihugu yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatatu. Yavuze ko ” Ibi ni ibikorwa byo kwigirira nabi.”

Associated Press yo ivuga ko abapolisi 12 aribo bakomereye muri iyi myigaragambyo mu gihe ingo zisaga 20 zasenywe ndetse abandi benshi batawe muri yombi.

Jon Boutcher yakomeje ati ” Ibyo twabonye mu ijoro ryakeye ni igitutsi. Ndasaba abigaragambya gutwara ibintu neza, bakigenzura. Ni igitutsi kuri Stephen wahohotewe.”

Abigaragambya basabye ahanini  ku kuziba ibyuho biri mu mategeko ajyanye n’abimukira, hakarebwa niba bidatiza umurindi abimukira b’abagizi ba nabi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *