Gashumba

Ntabwo ndi wa mugabo ukubita urushyi mu musaya umwe nkaguha undi-Gashumba yarubiye

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda akaba n’Umushabitsi muri Uganda, Frank Malimungu Gashumba, avuga ko we yanga umwanga, agakunda umukunda, ko atemera ibyo ibitabo birimo Bibiliya byigisha ko ugukubise urushyi mu musaya umwe, muhe n’undi wo ku rundi ruhande.

Ni mukiganiro kuri Radio4 kuwa Mbere w’iki cyumweru, Frank Gashumba yavuze ko hari igihe atajya agendera ku byanditswe mu bitabo bitagatifu.

Yagize ati ” Ndahiye ntinya Mungu ko ntajya ngira uwo ntangizaho intambara mu buzima bwanjye….. ngaho yintangizeho!….. Ntabwo ndi wa mugabo ukubita urushyi mu musaya umwe nkaguha undi. Njye ni ukuwukuraho uwawe. Nyanga nanjye nkwange, nkunda nanjye ngukunde. Nyifuriza ibyiza nanjye nzabikwifuriza. Umuntu ashatse kugukura ku mugati, mutange uwumukuremo.None nibakwirukana umuryango wawe uzabaho ute?”

Gashumba avuga ko abantu badakwiriye gutangiza intambara ku bantu badafite icyo babatwaye. Ati ” Kuki wanga umuntu udafitanye ikibazo na we, utifuza kuyobora aho uyobora, utarigeze arota kuba icyo uricyo ariko mugitondo ukazitunda umwanga urunuka.”

Gashumba avuga ko buri wa Mbere aha lisiti abana be mu rwego rwo kubibutsa abanzi be. Ati ” Ibyo barabizi no ku ishuri basekana nabo ariko barabazi.”

Gashumba yatangiye kwirekura nyuma y’aho yirukanwe muri PLU. Avuga ko hari abantu atavuze amazina b’abanyagasuzuguro, bumva ibyiza byose bya Uganda aribo bikwiriye. Mubo yavuze harimo Perezida w’Inteko ishinga Amategeko ya Uganda, Thomas Tayebwa, we avuga ko ari we uri inyuma yo kuba Dr. Lawrence Muganga atarahawe umwanya yari yahawe wo kuba Minisitiri muri guverinoma.

Gashumba kandi yaciye amarenga ko hari uwagiye kumuteranya kuri Gen Muhoozi Kainerugaba, ko adashobora kumubabarira.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *