1782821370665

Urupfu rwa Padiri Muvunyi rwateje urunturuntu

Sangiza iyi nkuru

Urupfu rwa Padiri Muvunyi Victoria rwateje urunturuntu muri Kiliziya Gatolika muri Uganda, aho abo mu muryango we basabye ko hasuzumwa icyamuhitanye kuko bakeka ko yaba yararozwe n’abapadiri bagenzi be.

Uyu mupadiri w’imyaka 34 yashyinguwe kuwa Kabiri mu irimbi rya Seminari nto ya Kisubi nyuma y’aho umurambo we usanzwe aho Musenyeri wa Arikidiyosezi ya Kampala,  Dr Paul Ssemogerere atuye  Lubaga muri Kampala.

Aha kandi nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda bibitangaza, ni naho hasanzwe umurambo wa Musenyeri  Dr Cyprian Kizito Lwanga, wayoboraga iyi Arikidiyosezi ya Kampala.

Amakuru aturuka muri Kiliziya Gatolika muri Uganda, kuva muri Gashyantare 2026 Muvunyi yagize uburwayi bw’amayobera bwatumye agira ububabare bwo mu gifu.

Umwe mu nshuti ze za hafi akavuga ko ubwo yafatwaga n’ubu burwayi yari amaze iminsi hari abapadiri bagenzi be batari kuvuga rumwe ku ngingo uyu atashatse gutangaza.

Aya makimbirane kandi ni nayo yari yatumye asaba ko yakoherezwa i Roma kwiga gusa atabaruka bitarakunda.

Mu gushyingura, Musenyeri Dr Ssemogerere yavuze ko ” Padiri Muvunyi yavujwe uko bikwiriye kandi ko yari atangiye koroherwa ndetse ko ku munsi yapfuyeho yari busome Misa ahitwa Nsambya.”

Musenyeri yavuze ko ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Uganda bwamenye ko yari arwaye indwara ikaze, ko bari batangiye imyiteguro yo kumwohereza kwivuriza mu mahanga.

Bamwe mubo mu muryango we bagaragaje ukutanyurwa n’amakuru Kiliziya Gatolika muri Uganda iri kubaha ku rupfu rw’umuntu wabo, bagasaba ko umurambo wa nyakwigendera wasuzumwa kugira ngo bamenye icyamwishe kuko bumva bidasobanutse neza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply