Ese icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga gishobora gushyira Trump mu gitutu cyatuma yegura?

Icyemezo giherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kutumva ubujurire bwa Perezida Donald Trump mu rubanza rwe na E. Jean Carroll cyongeye kubyutsa impaka ku ngaruka zishobora kugira ku buyobozi bwe no ku hazaza he muri politiki. Urukiko rw’Ikirenga ntirwahinduye imyanzuro yafashwe n’inkiko zo hasi, ahubwo rwahisemo kutumva ubujurire bwa Trump. […]

Kuva kuri Lumumba kugeza ubu: Imyaka 66 ishize Congo ishakisha ubwigenge busesuye

Ku wa 30 Kamena 1960, abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari buzuye ibyishimo. Ibendera ry’u Bubiligi ryaramanuwe, irya Congo rirazamurwa, igihugu gitangira urugendo rushya rwari rwitezweho kuzana amahoro, iterambere n’ubwisanzure nyuma y’imyaka irenga 75 y’ubukoloni. Mu ijambo rye ryasigaye mu mateka, Minisitiri w’Intebe wa mbere, Patrice Lumumba, yavuze ko ubwigenge butari impano bahawe, […]

Rubavu: Bamaze imyaka 4 bategereje ingurane bemerewe n’akarere, amaso yaheze mu kirere 

Abaturage 11 bari bafite ibikorwa by’ubucuruzi ahubatswe agakiriro k’umudugudu w’ikitegererezo wa Muhira, mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu, bavuga ko bamaze imyaka irenga ine bategereje ingurane y’ibikorwa byabo bemerewe n’akarere ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Ubutaka bariya baturage bavuga ko bwariho ibikorwa byayo byiganjemo inyubako, buherereye mu mudugudu wa Gitebe 1, akagari ka […]

Umukozi wa RAB yabeshye ko inyubako zuzuye, PAC iramuvumbura

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), bwitabye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), aho bwagombaga kwisobanura ku makosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta. Ni nyuma y’aho Abadepite bagize Komisiyo ya PAC basabiye ubuyobozi bw’iki kigo gukosora ayo makosa. Mu byo bwasabwaga gutangaho ibisobanuro, […]

Baraka: Nibura umusirikare w’Umurundi yiciwe mu gitero ku nkambi yabo kajugujugu 2 ziraraswa

Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho zifatanya na FARDC mu kurwanya AFC/M23 na Twirwaneho, kuri uyu wa Kabiri zaba zongeye guhura n’uruva gusenya mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse kajugujugu 2 za gisirikare zaharasiwe. Amakuru aturuka aho aravuga ko nyuma y’igitero cya drone humvikanye iturika […]

Muhanga: Umugabo n’umugore we barashinjwa kwica umwana w’umuturanyi

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugore w’imyaka 35 n’umugabo we w’imyaka 42 y’amavuko bakekwaho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka 2 bakoresheje icyuma gishyushye.  Icyaha abaregwa bakurikiranyweho cyakozwe mu gitondo cyo ku itariki ya 19 Kamena 2026 mu Mudugudu wa Bikimba, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi ubwo umwana wishwe […]

Salim Saleh yandikiye Gen. Muhoozi ku byerekeye ifungwa rya Besigye na Lukwago

Umujyanama mukuru wa perezida mu bya gisirikare, Umutekano n’Ibikorwa akaba n’umuvandimwe wa Museveni, Gen. Caleb Akandwanaho, uzwi cyane ku izina rya Gen. Salim Saleh, yandikiye ibaruwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, asaba ibisobanuro ku ifungwa n’iburanishwa ry’abanyapolitiki Dr Kizza Besigye na Erias Lukwago. Iyi baruwa yandikishijwe intoki, yo ku itariki ya 28 […]

Kwizigira wa RBA yatabaje RIB

Umunyamakuru wa RBA mu biganiro bya Siporo, Kwizigira Jean Claude, yatabaje asaba Urwego rw’Ubugenzacyaha guhagurukira abakoresha imbuga nkoranyambaga bagakwirakwiza amakuru y’impuha bavuga ko umuntu runaka yapfuye. Kwizigira abinyujije kuri Facebook yavuze ko na we hari uwamubitse anyuze kuri TikTok, asaba RIB kujya igira icyo ibikoraho. Ati “Bibaye ngombwa ko mvuga kuko ndabona benshi mu Nshuti […]

Urupfu rwa Padiri Muvunyi rwateje urunturuntu

Urupfu rwa Padiri Muvunyi Victoria rwateje urunturuntu muri Kiliziya Gatolika muri Uganda, aho abo mu muryango we basabye ko hasuzumwa icyamuhitanye kuko bakeka ko yaba yararozwe n’abapadiri bagenzi be. Uyu mupadiri w’imyaka 34 yashyinguwe kuwa Kabiri mu irimbi rya Seminari nto ya Kisubi nyuma y’aho umurambo we usanzwe aho Musenyeri wa Arikidiyosezi ya Kampala,  Dr […]

Ingabo za Kinshasa zarashishije abaturage SMG muri Masisi

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zagabye ibitero byinshi mu duce dutuwe cyane n’abaturage, by’umwihariko i Mpati, Nyange na Bibwe ho muri Groupement ya Bashali Mukoto. Uyu mutwe uvuga ko muri ibyo bitero izo ngabo zarashe abaturage zikoresheje imbunda za SMG (Submachine Guns), bikaba byahitanye umuturage umwe, abandi barindwi bagakomereka. […]

Gasabo: Akurikiranweho gushaka kwica umugabo we akoresheje Super Glue

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umugore w’imyaka 25 ukekwaho kugerageza kwica umugabo we amuhaye inzoga yashyizeho Super Glue.  Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 09 Kamena 2026 mu Murenge wa Rutunga, Akagali ka Kigabiro, Umudugudu wa Rwintare ubwo uregwa yaguraga inzoga agashyiramo Super Glue agahereza umugabo ariko umugabo akagira amakenga ntayinywe kuko yari […]

Wari uzi ko umara iminsi 40 ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka?

Kuri uyu wa 30 Kamena, isi yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Imbuga Nkoranyambaga (Social Media Day), umunsi washyizweho mu mwaka wa 2010 n’urubuga Mashable hagamijwe kugaragaza uruhare runini imbuga nkoranyambaga zimaze kugira mu itumanaho no mu mibereho y’abantu ku isi. Nyuma y’imyaka 16 uyu munsi utangiye kwizihizwa, imbuga nkoranyambaga ntizikiri uburyo bwo kuganira gusa. Zimaze kuba igice […]

France: Abahatanira kuyobora OIF bwa mbere barabanza kumvwa n’abaminisitiri

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 30 Kamena 2026, i Paris, Inama idasanzwe y’Abaminisitiri bo mu bihugu bya La Francophonie (CMF) irahuza abanyamuryango ku nshuro yabo ya mbere kugira ngo bumve ku mugaragaro abakandida bahatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF). Buri mukandida arahabwa iminota 45. Abakandida bane, barimo umunyamabanga mukuru uriho, Louise Mushikiwabo, […]

Nangaa yasabye FARDC kutumvira Tshisekedi wayise ‘Clochards’

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yahamagariye Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na Polisi y’Igihugu (PNC) kudakomeza kumvira Perezida Félix Tshisekedi, avuga ko atakiri igisubizo ku bibazo byugarije igihugu, ahubwo ko ari we wabaye ikibazo nyamukuru. Ni ubutumwa yatanze ku wa 30 Kamena 2026, ubwo RDC yizihizaga imyaka 66 imaze ibonye ubwigenge. Mu […]

Umuherwe Guo Wengui w’Umushinwa yakatiwe imyaka 30 y’igifungo muri Amerika

Kuri uyu wa Mbere ushize, umuherwe w’Umushinwa wagiye mu buhungiro yakatiwe imyaka 30 y’igifungo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azira kunyereza amafaranga y’abashoramari arenga miliyari imwe y’amadolari (miliyoni 880 €). Inteko y’abacamanza i New York yasanze Guo Wengui ahamwa n’ibyaha byinshi birimo uburiganya n’iyezandonke, umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko […]

Nangaa yagaragaje impamvu ko ibibazo RDC bidakwiye gukomeza kwitirirwa u Rwanda

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kidakwiye gukomeza gusobanurwa nk’ingaruka z’igitero cyaturutse hanze cyangwa kwitirirwa u Rwanda gusa, ahubwo ko imizi yacyo iri mu bibazo bya politiki, imiyoborere n’ubuzimagatozi bw’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ni bimwe mu byo yavuze mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo kuri uyu wa 30 Kamena […]

RCS yafunguriye amarembo abifuza kuyikorera ku rwego rwa ofisiye

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwafunguriye amarembo Abanyarwanda bashaka kurukorera ku rwego rwa ba ofisiye, aho kwiyandikisha bitangira uyu munsi ku itariki ya 30 Kamena kuzageza ku itariki 20 Nyakanga 2026, ndetse abatazabona umwanya wo kwiyandikisha bakaba bafite amahirwe yo kuzabikora ku munsi w’ikizamini. Soma itangazo ryashyizwe ahagaragara umenye ibisabwa:

Abamamaza imiti irimo iy’inyatsi ndetse n’abajyana abantu mu mahanga baburiwe

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B Thierry, yaburiye abantu bamamaza ibikorwa by’abakora ubwambuzi bushukana, avuga ko abazabirengaho bazabihanirwa hakurikijwe amategeko. Ibi yabitangarije mu kiganiro Imbonankubone, Ukuri Imbere Yawe, cyatambutse ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, kuri BTN TV. Dr. Murangira yaburiye ibitangazamakuru, ibyamamare ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamamaza abantu bashaka gucucura abaturage. […]