20260630_140347_copy_1000x663

Ingabo za Kinshasa zarashishije abaturage SMG muri Masisi

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zagabye ibitero byinshi mu duce dutuwe cyane n’abaturage, by’umwihariko i Mpati, Nyange na Bibwe ho muri Groupement ya Bashali Mukoto.

Uyu mutwe uvuga ko muri ibyo bitero izo ngabo zarashe abaturage zikoresheje imbunda za SMG (Submachine Guns), bikaba byahitanye umuturage umwe, abandi barindwi bagakomereka.

AFC/M23 ivuga kandi ko izo ngabo zakoze ibikorwa byo gusahura, zikajyana ihene 85 z’abaturage, ibintu ivuga ko byarushijeho gukomeza ubukene n’ibibazo byugarije abaturage baho.

Nk’uko uyu mutwe ubivuga, abakomeretse bari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Mpati, aho bari guhabwa ubuvuzi bukenewe.

AFC/M23 yavuze ko yamaganye yivuye inyuma ibyo yise ihohoterwa rishya rikorerwa abasivili, ivuga ko ari ikimenyetso cy’ibyo yise “politiki y’iterabwoba” ikorwa n’ingabo zifatanyije na Leta ya Kinshasa.

Uyu mutwe watangaje kandi ko, kubera ko ibyo bitero bikomeje kwisubiramo, ugiye “gukaza ingamba z’umutekano” mu duce ugenzura, kugira ngo wirinde ibitero bishya, urinde abaturage ndetse n’imitungo yabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply