saleh

Salim Saleh yandikiye Gen. Muhoozi ku byerekeye ifungwa rya Besigye na Lukwago

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama mukuru wa perezida mu bya gisirikare, Umutekano n’Ibikorwa akaba n’umuvandimwe wa Museveni, Gen. Caleb Akandwanaho, uzwi cyane ku izina rya Gen. Salim Saleh, yandikiye ibaruwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, asaba ibisobanuro ku ifungwa n’iburanishwa ry’abanyapolitiki Dr Kizza Besigye na Erias Lukwago.

Iyi baruwa yandikishijwe intoki, yo ku itariki ya 28 Kamena 2026, yahawe umutwe ugira uti: “Ikibazo cya Lukwago,” yerekana ko impungenge mu bagize guverinoma z’ingaruka zishobora guterwa n’izi manza zakomeje gukurikiranirwa hafi n’itangazamakuru.

Muri iyo nyandiko, Gen. Saleh avuga ko Minisitiri w’ubutabera n’ibikorwa by’itegeko nshinga, Norbert Mao, uyobora komite ihoraho y’abaminisitiri ishinzwe uburenganzira bwa muntu kandi agahuza urwego rw’ubutabera, amategeko n’umutekano (JLOS), afite inshingano zo gusobanurira abaturage uko ibintu bimeze muri izo manza.

Saleh yaranditse ati: “Afite inshingano zo kumenyesha abaturage uko ibintu bimeze ku bijyanye n’urubanza rwa Dr Besigye na bagenzi be bose.”

Yongeyeho ko kubera ko Mao “adashobora kubona amakuru amwe y’inzego za gisirikare n’ubutasi,” akeneye kugira ibyo amenyeshwa “kugira ngo na we asubize ibibazo byose abaturage bafite.”

Iyi baruwa kopi za yo zahawe Minisiteri y’Ingabo n’ibikorwa by’abasirikare, Minisiteri y’ubutabera n’ibikorwa by’itegeko nshinga ndetse n’ibiro bya Minisitiri w’intebe nk’uko inkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Gen. Saleh yinjiye muri ibi mu gihe hagenda hagaragara impaka rusange ku ifatwa n’ifungwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’uruhare rw’abashinzwe umutekano muri iki kibazo.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko iyi nararibonye mu ntambara yo kuboha igihugu ashobora kuba ashaka gucubya umwuka mubi mu gihe hari ibimenyetso by’uburakari bukomeje kwiyongera mu baturage bushobora, hatagize igikorwa, guhindukamo imvururu n’ingaruka zitateganijwe.

Izi manza zanenzwe cyane n’abo mu nzego zitandukanye kuva mu banyamategeko, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, sosiyete sivile ndetse na bamwe mu banyamategeko bo mu karere, cyane cyane nyuma y’ifatwa rya Lukwago ashinjwa icyaha cyo kugambanira igihugu ndetse no kuba Besigye na bagenzi be bakomeje gukurikiranwa.

Kugeza ku mugoroba wo ku Cyumweru, yaba Gen. Muhoozi cyangwa Igisirikare cya Uganda (UPDF), nta n’umwe wari wagira icyo atangaza ku mugaragaro ku ibaruwa ya Salim Saleh.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply