Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), bwitabye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), aho bwagombaga kwisobanura ku makosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Ni nyuma y’aho Abadepite bagize Komisiyo ya PAC basabiye ubuyobozi bw’iki kigo gukosora ayo makosa. Mu byo bwasabwaga gutangaho ibisobanuro, harimo ikibazo cy’inyubako zigenewe gutunganyirizwamo icyororo cy’amafi mu Karere ka Nyamagabe, zagize ubukererwe mu kuzura.
Izi nyubako zatangiye kubakwa muri Mata 2024. Imirimo yo kuzubaka yagombaga kumara amezi ane, ku buryo yagombaga kuba yarangiye muri Kanama 2024. Ni inyubako zatwaye amafaranga miliyoni 970 Frw.
Ubwo Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro, yabazwaga impamvu uyu mushinga watinze kurangira, yagize ati: “Twagize imbogamizi zo kubona ibyangombwa bitwemerera kubaka mu gishanga. Nanone, ubwo twatangiraga kubaka, habayeho impinduka mu myubakire bitewe n’imiterere y’aho hubakwaga, bituma habaho ubukererwe.”
Depite Murumunawabo Cecile ntiyanyuzwe n’ibyo bisobanuro, maze agira ati: “Ibyo muvuga ni amateka. Twabisanzeho igihe twaganiraga kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka ushize. Uko ibintu bitinda ni na ko bihenda, kandi ni na ko ikibazo cy’amafi gikomeza kuba ingorabahizi mu gihugu. Iyubakwa ry’izi nyubako rigeze ku kigero kingana iki?”
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Agateganyo ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi, Dr. Mupenzi Mutimura, yavuze ko iyubakwa ryari rigeze ku kigero cya 85%, asobanura ko ari cyo kigero yari aherukaho ubwo yasuraga aho ibikorwa byaberaga ari kumwe n’abubatsi ndetse n’abagenzuzi b’umushinga.
Depite Murumunawabo yongeye kumubaza ati: “Nyakubahwa Mupenzi, uherukayo ryari? Ese inyubako zararangiye?”, mbere y’uko undi amusubiza ko “inyubako zararangiye. Hasigaye gushyirwamo ibikoresho birimo ‘fish aquariums’ (ibyuzi).”
Depite Murumunawabo yahise amubwira ati: “Oya, inyubako ntabwo zirarangira.”
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro, yunzemo ati: “Turabyemera, inyubako ntabwo zirarangira. Haracyakorwa imirimo ya nyuma yo kuzuza umushinga.”
Yakomeje yemeza ko izi nyubako ziteganyijwe kuzura burundu mu kwezi k’Ukwakira.
Ikindi Komisiyo ya PAC yagaragaje ni ikibazo cy’amakosa akigaragara muri sisitemu ya ‘Smart Nkunganire’, akomeje kubera imbogamizi abahinzi.


