Abaturage 11 bari bafite ibikorwa by’ubucuruzi ahubatswe agakiriro k’umudugudu w’ikitegererezo wa Muhira, mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu, bavuga ko bamaze imyaka irenga ine bategereje ingurane y’ibikorwa byabo bemerewe n’akarere ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ubutaka bariya baturage bavuga ko bwariho ibikorwa byayo byiganjemo inyubako, buherereye mu mudugudu wa Gitebe 1, akagari ka Muhira, umurenge wa Rugerero.
Bavuga ko n’ubwo ubutaka bwari ubwa leta, bari bamaze igihe kirekire barabutijwe kugira ngo bubafashe kwikura mu bukene, ndetse ko batangaga amafaranga yo kubukodesha.
Umwe muri bo witwa Karuhije Léonard, yabwiye BWIZA ko ati: “Twajyaga dutanga Frw 10,000 y’ubukode, noneho bagiye kuhubaka agasoko k’icyitegeeerezo baraza baratubarurira, batubwira amafaranga bagomba kuduha tugasenya. Byari ku wa 18 Ugushyingo 2022, ariko twese bari batwemereye amafaranga atandukanye.”
Karuhije avuga ko ku ruhande rwe, aberewemo n’akarere ka Rubavu Frw 1,140,000; gusa akanavuga ko hari n’ababerewemo abarirwa muri Frw miliyoni 3 bijyanye n’agaciro inzu zabo zari zahawe.
We na bagenzi be bavuga ko ubuyobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku karere bazi icyo kibazo, gusa kugikemura bikaba byarabaye ingorabahizi.
Ati: “Twabahaye na numéro za Konti, turategereza kugeza na n’ubu ntibaratwishyura.”
Muryakera Leonidas uvuga ko yasinyiye Frw 1,125,000, avuga ko akarere kabijeje kenshi ko kazabishyura gusaba kakaba katarabikora.
Ati: “Nyuma yo gusinya twajyaga ku karere buri munsi, tukababwira duti ‘nyamuneka ko mwatwemereye ko mugomba kuduha ingurane, none bihagaze gute?’ Ubwa mbere tujyayo icyakora baratwakiriye, noneho ubwa kabiri baduha impapuro tugomba kuzuza noneho ubuyobozi bukaza kubisinyaho kugira ngo tuzabone kwishyurwa.”
BWIZA yashoboye kubona kopi y’inyandiko yashyizweho umukono na Habineza Vincent wari umukuru w’umudugudu wa Gatebe I, Uwiringiyimana Charles wari umuyobozi w’akagari ka Muhira ndetse n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero; abaturage basaba guhabwa ingurane y’umutungo wabo wari ku butaka bari baratijwe na Leta mbere yo kubakwaho agakiriro.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu butumwa yahaye umunyamakuru wa BWIZA, yijeje ko agomba gukurikirana ikibazo cya bariya baturage.
Amakuru iki gitangazamakuru cyamenye ni uko bariya baturage amafaranga bishyuza abarirwa muri Frw miliyoni 40.


