The Special Forces of the Armed Forces of the DR Congolese (Fardc) parading during the inauguration of President Felix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, on January 20, 2024 at the Martyrs stadium in Kinshasa. (Photo by: Desirey Minkoh/Presse presidentielle/AfrikImages/Universal Images Group via Getty Images)

Nangaa yasabye FARDC kutumvira Tshisekedi wayise ‘Clochards’

Sangiza iyi nkuru

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yahamagariye Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na Polisi y’Igihugu (PNC) kudakomeza kumvira Perezida FĂ©lix Tshisekedi, avuga ko atakiri igisubizo ku bibazo byugarije igihugu, ahubwo ko ari we wabaye ikibazo nyamukuru.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 30 Kamena 2026, ubwo RDC yizihizaga imyaka 66 imaze ibonye ubwigenge.

Mu ijambo rye, Nangaa yavuze ko nyuma y’imyaka irindwi ayoboye igihugu, Tshisekedi yananiwe kugarura amahoro no kubaka inzego z’igihugu, ahubwo ngo ibikorwa bye bikaba byaratumye ibibazo birushaho gukomera.

Yagize ati: “Nta gushidikanya kukiriho. Ikibi gifite isura. FĂ©lix Tshisekedi ntakiri igisubizo cyangwa se ngo abe kimwe mu bigize igisubizo; yabaye ikibazo ubwacyo. Igihe cyose ikibazo cya Congo kizaba kigifite ikimenyetso cye, amahoro azakomeza kutagerwaho.”

Yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo abanye-Congo bahurize hamwe imbaraga mu gukura igihugu mu bibazo, ashimangira ko, mu mboni za AFC/M23, amahoro n’ubutegetsi bugendera ku mategeko bitazagerwaho igihugu kigikomeje kuyoborwa muri ubwo buryo.

Nangaa mu butumwa bwe kandi yaherekeje ku basirikare ba FARDC n’abapolisi ba PNC, abashinja kuba bemera guhora basuzugurwa, kubaho nabi kandi bamwe bagafungwa n’ubutegetsi bavuga ko bakorera.

Yagize ati: “Mwebwe ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Polisi y’Igihugu, mukomeje gusuzugurwa buri munsi, mukabaho nabi kandi mugafungwa mu buryo butari bwo n’uwagombye kuba Umugaba w’Ikirenga wanyu, mu nyungu z’ingabo z’amahanga n’abacanshuro. Nimureke gukomeza kurinda ubutegetsi bwahagurukiye kurwanya abaturage babwo.”

Yakomeje abasaba guhaguruka no kudakomeza kumvira Perezida Tshisekedi, avuga ko nibabikora “igihugu kizabibashimira.”

Nangaa yanahamagariye Abanye-Congo bose guhuriza hamwe imbaraga mu guharanira icyo yise kugarura ubusugire bw’igihugu, kubaka ubutegetsi bugendera ku mategeko no gusubiza abaturage uburenganzira n’icyizere, avuga ko iyo ntego idakwiye gusigara ari iya AFC/M23 yonyine, ahubwo ko ikwiye gushyigikirwa n’izindi mbaraga zose z’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply