INTERACTIVE-social-media-usage-1782800490

Wari uzi ko umara iminsi 40 ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka?

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 30 Kamena, isi yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Imbuga Nkoranyambaga (Social Media Day), umunsi washyizweho mu mwaka wa 2010 n’urubuga Mashable hagamijwe kugaragaza uruhare runini imbuga nkoranyambaga zimaze kugira mu itumanaho no mu mibereho y’abantu ku isi.

Nyuma y’imyaka 16 uyu munsi utangiye kwizihizwa, imbuga nkoranyambaga ntizikiri uburyo bwo kuganira gusa. Zimaze kuba igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwa buri munsi ku bantu barenga bibiri bya gatatu by’abatuye isi.

Raporo ya DataReportal Digital 2026 Global Overview igaragaza ko kugeza ubu abantu bagera kuri miliyari 5.66 bakoresha imbuga nkoranyambaga, bangana na 68% by’abatuye isi. Iyi mibare yakomeje kwiyongera cyane bitewe n’ikwirakwira rya telefoni zigezweho zihendutse ndetse no kwaguka kwa interneti hirya no hino ku isi.

Abantu bamara igihe kingana iki ku mbuga nkoranyambaga?

Ubushakashatsi bugaragaza ko umukoresha usanzwe amara amasaha 18 n’iminota 36 mu cyumweru ari ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bingana n’amasaha 2 n’iminota 39 buri munsi.

Mu gihe cy’umwaka umwe, umuntu ashobora kumara iminsi irenga 40 yuzuye akoresha imbuga nkoranyambaga, ibintu byerekana uko zabaye igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwa buri munsi.

Ni hehe imbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane?

Raporo igaragaza ko Aziya y’Iburasirazuba ari yo iyoboye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, aho abazikoresha bangana na 88.1% by’abaturage. Ikurikirwa n’Uburayi bw’Amajyaruguru bufite 79%, Uburayi bw’Uburengerazuba bufite 77.7%, mu gihe Amerika ya Ruguru ifite 74%.

Ku rundi ruhande, Afurika yo Hagati ni yo ifite umubare muto w’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bangana na 12.1% gusa. Ikurikirwa na Afurika y’Iburasirazuba ifite 12.6%, naho Afurika y’Uburengerazuba ikagira 19%.

Imbuga zikunzwe kurusha izindi

Mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane ku isi, Facebook ni yo iyoboye n’abakoresha barenga miliyari 3.07 buri kwezi.

Ikurikirwa na Instagram na WhatsApp, buri rumwe rufite abakoresha bagera kuri miliyari 3, mu gihe YouTube ifite miliyari 2.58. TikTok na yo ikomeje kuzamuka ku muvuduko mwinshi, aho ifite abakoresha bagera kuri miliyari 1.99 ku isi.

Ibihugu byinshi bikomeje gukaza amategeko arengera abana

Mu gihe umubare w’abakoresha imbuga nkoranyambaga ukomeje kwiyongera, ibihugu byinshi na byo birimo gushyiraho amategeko agamije kurinda abana.

Nyuma y’uko Australia ibaye igihugu cya mbere kibujije abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, ibindi bihugu birimo Indonesia, Brazil na Turukiya nabyo byafashe ingamba nk’izo.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, na Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko iri gutegura itegeko rizabuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, rikazatangira kubahirizwa mu mpeshyi ya 2027.

Abashakashatsi bavuga ko izi ngamba zigamije kugabanya ingaruka ziterwa no kumara igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga, zirimo ubusinzi bw’ikoranabuhanga, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’ingaruka ku mikurire y’abana.

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, impuguke zirasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzifashisha mu buryo buboneye, bakazikoresha nk’igikoresho cyo kwigiraho no gutumanaho, aho kuzireka zikabavutsa umwanya munini wagenewe ibindi bikorwa by’ingenzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply