Screenshot

Umugore yahishuye ‘za miliyari’ Umunyarwandakazi Kirabo yishyuwe n’umwe mu bakomeye muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, Shanitah Namuyimbwa uzwi nka Badblack avuga ko umugabo w’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Moses Magogo Hassim, yishyuye ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika, asagaho gato Frw miliyoni 14 n’igice kugira ngo aryamane n’Umunyarwadakazi w’ikimero, Kisitu Kirabo. 

Bad Black avuga ko Magogo usanzwe ari umugabo wa Anita Annet Among ari umwe mu bagabo batanga agatubutse kugira ngo baryamane n’abakobwa ariko byagera ku bibabigishije amabuno, akaba rugabishabirenge aka Mibamwe Gisanura I.

Mu kiganiro n’umwe mu ba ‘ Content Creator bo muri Uganda’ witwa Kasuku, yagize ti ” Magogo aha abakobwa ba BBL amafaranga! Wowe ntabwo uzi ko ajya atanga $10,000? Ndabikubwiye ni uko bimeze kuko ubu ntacyo ndigutinya kuko uwo nagatinye nta mbaraga agifite, uwakandashe ubu afungishijwe ijisho (aha yashakaga kuvuga Amongi umerewe nabi muri ibi bihe). Reka nguhe amakuru rwose.”

Badblack yakomeje avuga ko bitarangirira aho gusa, ati ” Arayatanga da! akongeraho no kugenda muri Business Class ujya Dubai. Uriya mugabo akunda amabuno. Naba Kisitu (Kirabo) (Aha abivuga yongorera umunyamakuru), yarabaguze. Magogo! atanga amafaranga, ndabikuwbiye kuko urabizi ko biriya bintu mbibamo, abo bose ni inshuti zanjye, ndabizi.”

Bad Black avuga ko buri mukobwa ukora BBL uwambere aba agambiriye kureshya, ari Magogo kuko bamwe ” Yagiye abajyana no muri Amerika nta kindi uretse kuryamana na we.”

Nyuma y’aya makuru, Magogo utari kunyura mu bihe byoroshye n’umugore we Among, ntacyo arabitangazaho.

Magogo w’Imyaka 49 ni Perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA). Yagiye avugwa kenshi mu bibazo bya ruswa mu rwego ayoboye. Mu minsi ishize, yatunzwe intoki ko ikiraka yahaye umuhanzi Sheebah Karungi cyaba cyarahinganye n’ishimashamubiri. We ahakana ibyo avugwaho byose.

Magogo yashyingiranwe na Anita Among mu 2022 ariko afite n’undi mugore witwa Dellah Dorah Sally bose bafitanye abana.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply