Kakwenza

Umwavoka yavuze uko yari arogewe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umwanditsi w’ibitabo, Umusesenguzi wa politiki akaba n’Umunyamateheko ukomoka muri Uganda, Kakwenza Rukirabashaija, yavuze ko muri Gashyantare 2023 yari arogewe mu Rwanda mu gace atatangaje izina, ariko Imana igakinga akaboko.

Mu butumwa yanyujije kuri Facebook kuri uyu wa 18 Nyakanga 2026 yavuze ko uwari ugiye kumuroga ari inshuti ye ya hafi yamusabye kumwoherereza icyo kunywa cya Waragi ariko akayisaba  n’ibindi byo kurya birimo ubunyobwa  ariko bikamugeraho birimo uburozi.

Mu butumwa bwe ati ” Narabyakiriye ariko ijwi rya Kabiri mu mutwe wanjye ari naryo ritumye n’ubu ngihumeka riranyongorera rimbwira ko hashobora kuba hari ikintu kibi.

Ryarambwiraga riti ” None baba bagiye kukuroga ari we bakoresheje? Buri kimwe cyageze mu Rwanda neza aho nari nasuye icyo gihe. Muri iryo joro, ibiryo nabihaye ingurube, ubunyobwa mbuha inkoko. Nyuma y’ibyumweru bibiri narageze mu Budage, Umunyarwanda wari wanyakiriye yarampamagaye ambwira ko inkoko n’ingurube byariye kuri bya biribwa byapfuye.”

Kakwenza avuga ko yumva yararusimbutse kuko ” Ninjye wisabiye ko atanyoherereza Waragi gusa, ko ahubwo yanyoherereza n’ibiribwa. Ubwo iyo bitaba bihari, uburozi bwari gushyirwa mu nzoga.”

Uyu mugabo avuga ko atiraye n’ubwo yari agihumeka uw’abazima, ko ahubwo yihutiye gushaka ubuvuzi mu Budage, Polonye no mu Burusiya kugira ngo yizere neza ko atahumanyijwe.

Avuga ko yazinutswe kwakira ibintu bivuye mu nshuti ze zo muri Uganda kandi ko ibyabaye byamwigishije kugendera kure bamwe mubo yita inshuti.

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umunyamategeko Kakwenza Rukirabashaija ni muntu ki?

Uyu mugabo ni umwanditsi, umunyamategeko, n’umusesenguzi wa politiki wo muri Uganda. Azwi cyane kubera ibitabo bye by’ubusesenguzi n’ubukoresha imvugo zishushanya byibanda ku butegetsi, ruswa, n’uburenganzira bwa muntu. Yize amategeko ndetse yananditse ibitabo byinshi byamamaye.

Yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga nyuma yo kwandika ibitabo nka:The Greedy Barbarian (2020), Banana Republic: Where Writing is Treasonous (2020 na The Savage Avenger (2023)

Kubera ibyo yanditse n’ibitekerezo yagiye atangaza anenga ubutegetsi bwa Uganda, yafashwe inshuro nyinshi n’inzego z’umutekano za Uganda.

We n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu bavuze ko yafunzwe kandi agakorerwa iyicarubozo. Guverinoma ya Uganda yo yakomeje kumukurikirana mu mategeko ku byaha birimo gutuka abayobozi no gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga.

Mu mwaka wa 2021 yahawe igihembo cya PEN Pinter International Writer of Courage Award, nyuma aza no guhabwa Václav Havel International Prize for Creative Dissent kubera ubutwari bwe mu kwandika no gutanga ibitekerezo.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply