Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS/WHO) bwagaragaje ko muri Uganda, umwana w’imyaka umunani aba yatangiye gusoma ku nzoga.
Ubu bushakashati bwiswe ” Uganda Alcohol Report” buravuga ko umuturage wa Uganda umwe ku mwaka aba anyoye litiro z’inzoga itavangiye 12.21, ingingo itumwa iki gihugu kiza ku isoko muri Afurika mu kugira abaturage banywa inzoga cyane.
Abakoze ubushakashatsi bati ” Mu bana bato, imyaka yo kunywa inzoga bwa mbere ni umunani.”
Igiteranyo cy’izanyowe zose buri mwaka, ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanya-Uganda banywa litiro miliyoni 110.6 mu gihe abagabo ari bo bari kwisonga mu kurisoma, aho bari kuri 49% naho abagore bakaba 24%.
Mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye naho ibintu ntibyoroshye kuko naho abagera kuri 70% basoma inyuguti batibagiwe n’agatama mu gihe ku bataruzuza imyaka 18 (ni ukuvuga abana), abagera kuri 53% nabo banywa inzoga.
Mu nzoga zinyobwa cyane, byagaragaye ko abanywa ka rufuro ari 11% mu gihe 86% banywa inzoga zitari rufuro ntizanabe za likeri (liqueur).
Izi nzoga ariko, ubushakashatsi bwagaraggaje ko zikomeje kugarika ingogo kuko zishe abagera kuri 2861 bazize indwara zifite aho zihuriye n’umwijima, 3900 bazira impanuka zitewe n’ubusinzi naho 1500 bishwe bazize kanseri yatewe no kunywa inzoga nyinshi.
Leta ya Uganda iherutse gufata icyemezo ko gufungura akabari bikwiriye gutangira saa cyenda muri icyo gihugu mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubusinzi.


