DJ Sonia ni umwe mu bakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho bivugwa ko yasambaniye mu musarani wo mu kabari yariho avangiramo imiziki mu Karere ka Kicukiro ariko we akabihakana.
Mu majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, byavugwaga ko DJ Sonia yasambanye n’umwe mu bagabo b’abakire wategetse umwe mu bashinzwe umutekano (bouncer) we kurinda ubwiherero bw’abakobwa, aba bombi ngo biheragamo akabyizi mu gihe kingana n’iminota irenga 40. Byanavuzwe ko yumvikanye ataka cyane kubera icyo gikorwa.
Kuri Instagram, DJ Sonia wari yahakanye ibyamuvuzweho aho yagize ati “Yoo! Mbese ibintu bigeze kuri uru rwego koko? Biratangaje! Kumparabika ntibyabahagije, none murashaka no kungirira nabi? Mwamaze igihe kinini munsebya no kwangiza izina ryanjye, nkabirebera nkicecekera kuko numvaga bidakwiye kuntesha umwanya”
Yavuze ko ibi atazabirebera kuko bikabije gusa ntiyavuze ikigiye gukurikiraho.


