Perezida Paul Kagame yasabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe kuzasaba imbabazi umunyamakuru Mutesi Scovia, nyuma yo guterana amagambo kwigeze kuba hagati y’aba bombi.
Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo Nduhungirehe na Mutesi Scovia bateranye amagambo.
Icyo gihe intandaro yabaye ikiganiro Scovia na bagenzi be bari bakoze kuri Televiziyo ya Mama Urwagasabo, bagaruka ku butumwa bwa Nduhungirehe wari wifashishije urubuga rwe rwa X anyomoza amakuru yari yatangajwe nāIbiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byavugaga ko Perezida FĆ©lix Tshisekedi yitabiriye ibiganiro byabereye mu nama ya Africa Forward Summit yari yabereye i Nairobi muri Kenya.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X na Farah Muamba Kayowa ukuriye itumanaho muri Perezidansi ya RDC, yavuze ko igihugu cye ācyitabiriye ibiganiroā byabereye muri iyi nama yahuje abayobozi batandukanye bo muri Afurika nāu Bufaransa, ku nsanganyamatsiko yerekeye ubufatanye mu guhanga udushya no guteza imbere ubukungu.
Muamba yavuze ko ku wa 12 Gicurasi ari bwo Tshisekedi wari wabanje kwitabira irahira rya Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yitabiriye ibyo biganiro, ndetse asaba kubahiriza amahame yo gukorana kwāibihugu mu gukemura ibibazo bitandukanye, kwamagana āigitero cyāu Rwandaā ndetse no guharanira impinduka mu mikorere yāakanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi.
Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibyatangajwe nāuriya mugore ari āibinyoma byambaye ubusaā kuko RDC itigeze yitabira ibiganiro nyirizina byabereye muri iyi nama.
Yasobanuye ko Africa Forward Summit yari igizwe nāibiganiro bitatu bikomeye byari biyobowe na Perezida wa Kenya, William Ruto, na Perezida wāu Bufaransa, Emmanuel Macron.
Nduhungirehe yavuze ko abayobozi bāibihugu nāabahagarariye za guverinoma bagiye batanga ibitekerezo muri ayo masomo, ariko ko āintebe ya RDC yagumye aho nta muntu uyicayehoā muri buri kiganiro cyose.
Yunzemo ati: āKubera iyo mpamvu, Kinshasa ntiyigeze isaba ikintu icyo ari cyo cyose cyangwa ngo ishinje u Rwanda muri iyo nama, ahubwo Perezida wayo yagaragaye gusa mu muhango wo gusoza.ā
Umukuru wa dipolomasi yāu Rwanda icyo gihe yavuze ko ubutumwa bwa Perezidansi ya RDC bugamije gusa gukora āpropagandaā no gutanga isura yāuko Kinshasa yagize uruhare rukomeye muri iyi nama, nyamara bitarabayeho.
Ubwo Scovia Mutesi na bagenzi be bagarukaga kuri ubu butumwa, Minisitiri Nduhungirehe yabashinje guteza urujijo, abasaba kujya biyambaza umunyamakuru Uzi neza Igifaransa akabafasha.
Ati: “Madamu @ScoviaMutesi, iki kiganiro cyanyu kiratera urujijo mu banyarwanda. Inyandiko yanjye yanditse mu rurimi rwumvikana. Ubutaha muzashake umunyamakuru uvuga neza igifaransa, asemure inyandiko nk’iyi uko bikwiye, mbere y’uko muyiganiraho. Nibiba ngombwa muzambaze.”
Yarakomeje ati: “Ikindi kandi, igitaramo cya Africa Forward Summit i Nairobi ntaho cyari gihuriye n’Inama y’Abakuru b’ibihugu, kuko cyabaye inama irangiye. Ntabwo rero wasaba Sherrie Silver wagiteguye ngo aze yemeze ibyo nanditse ku nama y’Abakuru b’ibihugu. Ntiyari ahari! Abanyarwanda bakurikira Mama Urwagasabo TV bakeneye rwose amakuru atomoye, yumvikana, atabatera urujijo, cyane cyane iyo mushingiye ku nyandiko zanditse mu ndimi z’amahanga.”
Scovia yanze kuripfana!
Mutesi Scovia yifashishije urubuga rwa X, yanze kuripfana na we asaba Minisitiri Olivier Nduhungirehe ko yajya abwira abo mu biro bye kujya bashyira mu Kinyarwanda ubutumwa yandika mu Gifaransa, kugira ngo abatumva uru rurimi babusobanukirwe.
Ati: “Nyakubahwa Minisitiri @nduhungirehe ubutumwa wanyujije kuri X ukavuga ko twasemuye nabi ibyo wanditse. Turagusaba kujya ubwira abo mu biro byawe bakabudushyirira no mu Kinyarwanda kuko abo uba ubibwira si ab’ i Paris, Kinshasa cg se i Bruxel gusa, ahubwo harimo n’abanyarwanda ba Kiyombe, Mushubati naza Kinigi.”
Yunzemo ati: “Muzakomeza kwihangana kugeza igihe ibiro byanyu nawe ubwawe bizakoramo ababwira abanyarwanda ibyo muvuze. Murakoze Wkd nziza Hon.”
Nduhungirehe yasabwe gusaba imbabazi!
Kuri uyu wa Mbere ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, yasabye Mutesi Scovia wari ugiye kumubaza ikibazo kubanza gusobanura icyo yapfuye Minisitiri Nduhungirehe.
Nyuma yo gusobanurirwa ko ikibazo cyabaye gusemura nabi ubutumwa bw’Igifaransa, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko niba bariya banyamakuru bari bavuze ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yari yavuze mu rurimi we yumva rudahagije ntacyo bitwaye, ashimangira ko byari kuba bibi iyo baza kuba baramubeshyeraga.
Scovia yahakanye ko we na bagenzi be bigeze bahindura ibyo Nduhungirehe yari yavuze, gusa yemera ko bashobora kuba barabivuze “mu Gifaransa kitari icya ntacyo”.
Yunzemo ati: “Minisitiri yavugaga ko tugomba gusubira kwiga Igifaransa kandi koko sinkizi ariko abo dukorana baba bagerageje, ngira ngo ni aho habaye kutumvikana na nyuma ndisegura kuko wenda ntari ku rwego rwo gusubiza Minisitiri ndi umunyamakuru. N’ubu ndacyazisaba.”
Perezida Paul Kagame yabwiye Mutesi Scovia ko atagombaga gusaba imbabazi, avuga ko Minisitiri Olivier Nduhungirehe ari we ahubwo ukwiye kuzimusaba.
Ati: “Ariko wiseguriraga iki? Ayayayayaya! Ntibishoboka! Ahubwo azagusabe imbabazi ari we.”


