Abanyamulenge bo muri Minembwe bagejeje ku Biro by’Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rw’i La Haye ikirego gisaba ko hakorwa iperereza ku ruhare bavuga ko abayobozi bakuru ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi bagize mu byaha byakorewe abaturage b’Abanyamulenge.
Iki kirego cyatanzwe kuri uyu wa 14 Kanama 2026, aho abarega bashinja Perezida wa RDC, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, uruhare mu byaha bavuga ko byakorewe Abanyamulenge bo muri Minembwe.
Bavuga ko ibyo bikorwa bishobora kuba bigize “ibyaha byibasiye inyoko muntu, ibyaha by’intambara, ihonyorabwoko na Jenoside”.
Mu kirego cyatanzwe n’abavoka barimo Amedeo Kamota, LĂ©on Lef Forster, Bernard Maingain na Innocent Nteziryayo mu izina ry’abahohotewe, Abanyamulenge basabye Umushinjacyaha wa ICC gukora iperereza ku bantu bashobora kuba barateguye, bategetse cyangwa bagize uruhare muri ibyo bikorwa.
Mu nyandiko yashyikirijwe ICC harimo kandi amazina y’abandi bayobozi ba politiki, igisirikare n’ubuyobozi bwa RDC abarega bavuga ko bakwiye gukorwaho iperereza.
Muri bo harimo Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, uwahoze ari Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Général-Major Sylvain Ekenge ndetse na depite Justin Bitakwira uhagarariye agace ka Uvira mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC.
Abanyamulenge bavuga kandi ibikorwa bashinja abo bayobozi n’abandi bakekwa byagiye bishyigikirwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, Nyatura na FDLR.
Ku ruhande rw’u Burundi, abarega bavuga ko ubuyobozi bw’iki gihugu bwagize uruhare mu bikorwa byo gushyira Minembwe mu kato, kubuza abaturage kubona ibibatunga no gukoresha ingabo mu bikorwa bya gisirikare byibasiye ako karere. Ni muri urwo rwego basaba ko uruhare rw’abayobozi b’u Burundi, barimo Perezida Ndayishimiye, na rwo rusuzumwa.
Iki kirego cyatanzwe mu gihe Abanyamulenge n’inshuti zabo hirya no hino ku Isi bibuka ku nshuro ya 22 ubwicanyi bwo mu Gatumba bwabaye ku wa 13 Kanama 2004, aho impunzi z’Abanyamulenge zari mu nkambi mu Burundi ziciwe.
Abatanze ikirego bavuga ko bafite ubuhamya bw’abahohotewe, amafoto, amashusho n’izindi nyandiko bashyikirije ICC.
Bavuga kandi ko mbere y’iki kirego bari bamaze kugeza ku Biro by’Umushinjacyaha wa ICC inyandiko esheshatu zivuga ku byabaye muri Minembwe, hagati ya Gicurasi 2023 na Gashyantare 2026.
Abanyamulenge basaba ICC gutangira iperereza vuba, hagamijwe kumenya ukuri ku byaha bivugwa no kubazwa inshingano kw’ababigizemo uruhare.


