‎Komisiyo y’amatora muri Zambia yahagaritse kubarura amajwi no gutangaza ibyavuye mu matora mu gihugu hose nyuma y’amakuru y’urugomo rwabereye mu turere tumwe na tumwe rwibasiye abashinzwe amatora.
‎Abashinzwe amatora batangarije itangazamakuru ko hari igihe impapuro z’itora zibwe mu dusanduku tw’itora, bongeraho ko bongera gusuzuma iryo hagarikwa mu masaha 24 nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Iki gihugu giherereye muri Afurika y’Amajyepfo cyakoze amatora ya perezida, inteko ishinga amategeko n’inzego z’ibanze ku wa Kane.
‎Perezida Hakainde Hichilema ari kwiyamamariza manda ya kabiri nyuma yo kuyobora iki gihugu gikungahaye kuri copper, agerageza kukivana mu kibazo cy’imyenda igikomereye kuva yatangira kuyobora mu 2021.
‎Abasesenguzi bavuga ko ahabwa amahirwe yo gutsinda, nubwo umukandida ukomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, Brian Mundubile, yakuruye imbaga y’abantu benshi mu turere tumwe na tumwe.
‎Byari byitezwe ko ibyavuye mu matora byose bizatangazwa ku wa Mbere. Ntibyari byamenyekana neza niba guhagarika kubarura amajwi bizahindura iyo gahunda.


