Guverinoma y’u Butaliyani yatangaje ko yatangiye ibiganiro bya mbere n’u Rwanda bishobora kuvamo amasezerano yo kwakira abimukira bazaba barangiwe ubusabe bw’ubuhungiro muri iki gihugu cy’i Burayi.
Aya makuru yatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu w’u Butaliyani, Matteo Piantedosi, uvuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bitatu bya Afurika nyuma Uganda na Ghana, biri kuganirwaho nk’ahantu hashobora gushyirwa ibigo byakira abimukira bategereje koherezwa mu bihugu bakomokamo.
Ibi biganiro biri muri gahunda nshya y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) igamije kongera umubare w’abimukira basubizwa iwabo nyuma yo kwangirwa ubuhungiro, hakoreshejwe ibyo bise “return hubs”, ari byo bigo biri mu bihugu bitari ibinyamuryango bya EU byakwakirirwamo abo bimukira mu gihe hategurwa isubizwa ryabo mu bihugu bakomokamo.
U Butaliyani buvuga ko ibiganiro bikiri mu ntangiriro, kandi ko nta masezerano arashyirwaho umukono hagati yabwo n’u Rwanda.
Iki gitekerezo gitandukanye n’amasezerano u Rwanda rwari rwaragiranye n’u Bwongereza mu 2022.
Muri ayo masezerano, abimukira bageraga mu Bwongereza mu buryo butemewe bari koherezwa mu Rwanda kugira ngo ubusabe bwabo bw’ubuhungiro bubanze busuzumwe ari ho bari.
Gusa iyo gahunda yaje guhagarikwa na Guverinoma nshya y’Abongereza iyobowe na Keir Starmer.
Kuri iyi nshuro ariko, gahunda irimo kuganirwaho n’u Butaliyani n’ibindi bihugu bya EU ireba gusa abantu bamaze kwangirwa ubuhungiro kandi barangije inzira zose z’amategeko, bakazajya bacumbikirwa mu gihugu cya gatatu mbere yo koherezwa mu bihugu byabo.
Kugeza ubu, Guverinoma y’u Rwanda ntiratangaza ku mugaragaro icyo ivuga kuri ibi biganiro.


