Bugesera: Gitifu w’akagari arashinjwa gukorana n’agatsiko k’abajura

Bamwe mu bagize agatsiko k’amabandi yiba abaturage mu murenge wa Gashora, akarere ka Bugesera, barashinja umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kimaranzara Dusabimana Theogene mu murenge wa Rilima, kubambura nyuma yo kubaha akazi ko kujya kumwibira ariko ntabishyure nyamara basanzwe bakorana. Umwe mu mabandi yaganiriye na TV1/Radio1 yavuze ko Dusabimana Theogene bakunze kwita Jerome, usanzwe ari umunyamabanga […]

Uganda: Icyamamare Ivan Byekwaso cyapfuye

Umugande Ivan Byekwaso wari ufite imyaka 41 y’amavuko, wamamaye mu mikino yo kwiyerekana kw’abubatse umubiri (bodybuilders), yapfuye. Byekwaso yapfiriye mu Budage kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Nzeri 2018, ariko icyaba cyateye urupfu rwe kikaba kitaramenyekana. Abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Bon van Deer wari inshuti ya hafi ya Byekwaso, yatangaje akababaro yatewe n’urupfu rwe […]

RGB irasaba Abanyarwanda n’abayoboke b’amatorero kwirinda abiyita abahanuzi

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB ruragira inama Abanyarwanda bose muri rusange n’abayoboke b’amadini n’amatorero by’umwihariko, kwirinda abiyita abahanuzi nyuma yo kugaragara ko hari inyigisho zerekeranye n’iyobokamana zitangwa n’aba bantu zigatuma batwara abantu imitungo yabo cyangwa bakabayobya. Soma hano itangazo RGB yasohoye kuri uyu wa 25 Nzeri    

Uganda: Uwiyita Yesu Kristo n’abayoboke be batawe muri yombi

Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Lira cyataye muri yombi umugabo wiyita Yesu Kristo nyuma yo kubanza guta muri yombi abayoboke be bagera kuri 14. Igipolisi kiravuga ko cyakuye uyu witwa Alex Okello aho yari yihishe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Nzeri. “ Turamufite n’abayoboke be hano muri kasho yacu, ” […]

Amateka y’umugande Joseph Kibwetere wiyitaga umuhanuzi akoreka ubuzima bw’abasaga 1000

Amateka avuga ko umugabo witwa Kibwetere Joseph yavutse mu mwaka wa 1932, agace yavukiyemo muri Uganda ntabwo kazwi, akaba yari umuyobozi w’itorero ‘ Movement for the Restoration of the Ten Commandments of God’ by’umwihariko akaba yariyitaga umuhanuzi aza koreka ubuzima bw’abasaga igihumbi. Joseph Kibwetere yari afite urusengero muri Uganda, akaba yarabwiye abakirisitu b’itorero yayoboraga  ko […]

Nyagatare: Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abapolisi

Ku bufatanye bwa Polisi  n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kuri station ya Polisi ya Mimuri mu karere ka Nyagatare hafungiye  abagabo babiri  bakekwaho guha abapolisi ruswa y’amafaranga asaga ibihumbi  Magana abiri (200,000 frw) Kuri uyu wa 24 Nzeri 2018 nibwo Byumviyimana Vincent   wafatanwe ibicuruzwa bya magendu, na Rukundo John  wenga inzoga  z’inkorano bashatse guha ruswa abapolisi  […]

U Burundi bwatangaje ko buteganya kwitandukanya n’umuryango wa EAC

Nyuma yo gutangaza ko gishobora kwitandukanya n’akanama ka Loni k’Uburenganzira bwa muntu, igihugu cy’u Burundi kuri ubu kiravuga ko gishobora kwitandukanya n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Impamvu u Buundi butanga ngo ishobora gutuma bwikura mu muryango wa East African Community, ni uko ngo muri uyu muryango hakoreshwa Icyongereza gusa mu bikorwa byawo. Ibi bikaba […]

Impamvu Zari Hassan yatawe muri yombi mu mujyi wa London

Uwahoze ari umugore wa Diamond Zari Hassan Tlale yatawe muri yombi mu gihe cy’amasaha 16 mu mujyi wa London (Soma Landani) mu gihugu cy’Ubwongereza. Uyu mugore  yafashwe kubera ibibazo by’ubwenegihugu byagaragaraga mu byangombwa bye by’inzira bitandukanye n’ amakuru yari yabanje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ko yatawe muri yombi bitewe na ‘Passport’ mpimbano agira ngo yinjire […]

RDC: Depite Zoe Kabila nawe arashima icyemezo cyafashwe na mukuru we Joseph Kabila

Depute Zoe Kabila uhagarariye Manono mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo, yashimye icyemezo cyafashwe na mukuru we, Joseph Kabila, cyo kutaziyamamariza indi manda mu matora ataha. Yabitangaje ubwo yari mu bukangurambaga ku matora muri iyi teritwari ya Manono yo mu Ntara ya Tanganyika ahagarariye mu nteko. Depite Zoe kabila yashimye icyemezo cya Perezida Kabila cyo […]

Ni iki cyaba gikurura amakimbirane hagati y’Abasilamu n’Abanyaburayi? (igice cya Gatatu)

Ntagengwa Servil Omar usengera mu idini ya Islam, aratanga ibitekerezo bye ku mibanire y’iri dini n’abaturage b’ibihugu by’u Burayi bw’i Burengerazuba. Iki kikaba ari igice cya gatatu nyuma y’ibindi bibiri byatambutse. Aratangira yibutsa impamvu ebyiri za mbere twabonye : Impamvu ya mbere: Impamvu zishingiye ku iyobokamana ryemeza ko buri dini ariryo rifite Ukuri kuvuye ku Mana […]

Nyamasheke: Gerenade yatoraguwe mu bwiherero bw'umuturage

Mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Gako mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke abaturage 3 babonye gerenade mu bwiherero bw’urugo rucunzwe n’umukecuru witwa  Nyirasafari Daphrose  ubwo barimo  babuvidura. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umwe mu baturage bahatuye, ngo  uru rugo ni urw’ uwitwaga Sehorana JMV witabye Imana mu 1997, umugore we witwaga Ayinkamiye Madeleine na […]

Uganda: Maj. Gen (Rtd) Mugisha Muntu yasezeye mu ishyaka FDC

Major General (Rtd) Mugisha Muntu yasezeye mu ishyaka FDC ribarizwamo umunyapolitiki Dr Kiiza Besigye nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Nzeri. Biravugwa ko Muntu agiye gushinga irindi shyaka rizabasha gushishikariza urungano rushya kuzahatanira ubutegetsi mu matora ataha. Mugisha Muntu yahise atumiza inama n’abanyamakuru kuri uyu wa kane I Kampala, aho agomba kubagezaho mu […]

Nta buzima Lionel Messi afite, abayeho nk’imfungwa

Ibi ni ibitangazwa na Dani Osvaldo, umutaliyani wahoze ari umwataka mu makipe atandukanye ku mugabane w’u Burayi ubu akaba yarasezeye mu kibuga atangira ubundi buzima bwa muzika. Dani Osvaldo w’imyaka 32 y’amavuko, avuga ko ubuzima Messi abayemo atabwifuza, ko ubuzima bujyanye na ruhago ntaho agihuriye nabwo, ati “Isi ya ruhago ntaho ngihuriye nayo”. Hashize imyaka […]

Abayobozi babiri ba FDLR bakatiwe igifungo cya burundu

Abayobozi babiri mu nyeshyamba za FDLR (Forces dĂ©mocratiques pour la libĂ©ration du Rwanda) bahanishijwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubwicanyi, iyicarubozo ndetse n’ubujura. Itangazo ryashyizwe hanze n’imiryango itatu itabogamiye kuri Leta, ku wa Kabiri tariki ya 25 Nzeri 2018, rivuga ko urukiko rwa gisirikare rw’i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, rwahamije igifungo cya […]