Nta buzima Lionel Messi afite, abayeho nk’imfungwa

Sangiza iyi nkuru

Ibi ni ibitangazwa na Dani Osvaldo, umutaliyani wahoze ari umwataka mu makipe atandukanye ku mugabane w’u Burayi ubu akaba yarasezeye mu kibuga atangira ubundi buzima bwa muzika.

Dani Osvaldo w’imyaka 32 y’amavuko, avuga ko ubuzima Messi abayemo atabwifuza, ko ubuzima bujyanye na ruhago ntaho agihuriye nabwo, ati “Isi ya ruhago ntaho ngihuriye nayo”.

Hashize imyaka ibiri Dani avuye mu kibuga, yagisezeyemo afite imyaka 30, kuba yaravuyemo akiri muto agahita yerekeza mu muziki, abisobanura avuga ko atifuzaga kubaho nk’uko Messi abayeho.

Ati “nakwifuza kubaho nka Messi? Nshobora kwifuza gukina nka we ariko nta buzima afite, ni nkuko twabigereranya nk’aho abayeho nk’ufungiye muri gereza ya zahabu”.

Arakomeza avuga ubuzima Messi abayemo nk’imfungwa, ati “Ntabwo ashobora kujya ahantu runaka ngo yicare afate icyo kunywa atuje, birashoboka ko atabyitayeho ariko birashoboka”.

Akomeza avuga ko nubwo Messi wamugurira Televiziyo nini kurusha izindi zose ku Isi, ko nta kanya yabona ko kwicara mu nzu ye ngo ayirebe.

Dani Osvaldo yagiye aca mu makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi, nka Southampton, Juventus, International,… Ku wa 31 Kanama 2016, nibwo yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru.

Mess 1

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *