DRC: OMS yihaye intego yo kurandura burundu Ebola mu mezi 6 gusa
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryihaye intego yuko mu gihe cy’amezi atandatu, rizaba ryaranduye icyorezo cya Ebola mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko icyorezo cya Ebola gishobora kuba amateka muri Congo mu gihe cy’amezi atandatu , mu […]
Imiti itujuje ubuziranenge itwara ubuzima bw’abana nibura 300,000 buri mwaka.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, WHO/OMS, buragaragaza ko abana basaga 300,000 bapfa bazize imiti itujuje ubuziranenge buri mwaka. Imiti yashyizwe mu majwi ni iy’indwara nka Malariya, Pneumonia n’izindi. Dr. Joel Breman, umujyanama mu by’ubumenyi mu kigo mpuzamahanga cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyita ku buzima(US National Institute of Health), yatangarije CNN […]
Afurika y'Epfo: Umunyamakuru yakubiswe azira ko ari umwirabura.
Umunyamakuru wa Radio na Televisiyo byo muri Afurika y’Epfo, Samora Mangesi yatangaje ko yakubiswe n’agatsiko k’abazungu ku wa gatanu w’icyumweru cyashize, azira ko ari umwirabura. Uyu munyamakuru abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa 13 Werurwe, yatangaje ko yaparitse imodoka ye kugira ngo afashe abazungu bari bafite ikibazo cy’imodoka yabo yari yapfuye. Samora […]
RDC: Joseph Kabila yahawe umwanya uhoraho muri Sena
Urugaga rwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwatsindiye ubwiganze busesuye mu matora y’abagize Sena, Kabila ahita ahabwa umwanya uhoraho muri Sena. Amatora yabaye ku wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2019. Ubu bwiganze muri sena bw’urugaga rw’uwo Perezida Félix Tshisekedi yasimbuye, burushijeho kubangamira ubushobozi bwe bwo gutegeka mu bwigenge. […]
Umutoza wa Manchester Utd ntatewe ubwoba na FC Barcelona bazacakirana
Umutoza w’agateganyo wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer, avuga ko ikipe ye “ishobora kugera kure hashoboka” nyuma yaho tomboleye kuzakina na Barcelona mu mikino ya kimwe cya kane cya Champions League. Iyi tombola igiye gutuma Ole Gunnar asubira ku kibuga Nou Camp cya Barcelona yaherukagaho mu myaka 20 ishize ubwo yahatsindiraga igitego cy’intsinzi cyo mu […]
Ibyo u Rwanda rwoherezaga mu Burundi byagabanutseho 40% gusa ngo “ Si bibi nk’uko byari byitezwe.”
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda itangaza ko iyo iki gihugu cyoherezaga mu Burundi byagabanutseho 40% ariko bikaba ari amahire kuko ngo bitari ku gipimo bari biteze. U Rwanda rwari rusanzwe rwohereza mu Burundi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika. Kuva umubano w’ibihugu byombi wazamba,imibare yo mu mwaka wa 2018 irerekana ko u […]
Byaba bikabije Abagande badafite intasi hano mu Rwanda- Dr Kayumba
Impuguke muri Politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr Kayumba Christophe avuga ko ari ibintu byo gusetsa gusa kuba Uganda ivuga ko ikibazo ifitanye n’u Rwanda giterwa n’Abanyarwanda ngo bajyayo gukorayo ubutasi. Dr. Kayumba avuga ko ubutasi bukorwa n’ibihugu byose, ndetse ko na Uganda itabura intasi zayo mu Rwanda. Agasobanura ko ubutasi ariryo banga ibihugu bikoresha […]
Abasirikare 37 basoje amasomo,basabwa kutaba imburamumaro
Abasirikare 35 n’abapolis babiri basoje amasomo yo ku rwego rw’abasirikare bato mu Ishuri Rikuru rya Gisirkare riri Nyakinama mu Karere ka Musanze. Aba basabwe gukoresha ubumenyi babonye mu bifite akamaro. Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru akaba n’Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, Maj.Gen. Jean Bosco Kazura yasabye aba basirikare guharanira kuba ingirakamaro barinda umutekano n’amahoro […]
Museveni ni umuririmbyi mwiza kurusha Chameleone- Ssabavvulu Balaam
Ushinzwe kwamamaza no guteza imbere ibihangano by’abahanzi cyane cyane iby’indirimbo, Ssabavvulu Balaam yatangaje ko Museveni ari umuhanzi mwiza kurusha benshi muri Uganda barimo na Dr Joseph Chameleone. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Uganda, Chimpreports, Museveni wamamaye ku ndirimbo nka ‘Mpe Nkoni’, aritegura gushyira hanze indi ndirimbo ngo izanashyirwa kuri Album ye izitwa ‘Museveni Non-Stop’ […]
Rusizi: Umuturage yafashwe agerageza guha ruswa y'ibihumbi 80 umupolisi
Polisi ikorera mu karere ka Rusizi, mu Murenge wa Mururu, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano yafatiye ku mupaka wa Rusizi ya Mbere ibicuruzwa bya magendu bigizwe n’imifuka ine(4) y’imyenda ya caguwa yavaga mu gihugu cya Congo. Ibyo bicuruzwa byafatanwe uwitwa Nshimiyimna Felecien w’imyaka 30 ubwo yari amaze ku byambutsa mu mazi kuri uwo mupaka ari […]
Perezida Museveni avuga ko nta kibazo gihari ku kuba atacuruza n’u Rwanda
Perezida Museveni wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni atangaza ko kuba igihugu cye kitacuruza n’u Rwanda nta kibazo abibonamo bitewe n’uko hari andi masoko mu bindi bihugu by’ibituranyi nka Kenya na Ethiopia. Muri iki cyumweru, Min. w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kahamba Kutesa yatangaje ko u Rwanda rwakumiriye ibicuruzwa bya Uganda. U Rwanda rwatangaje ko ibyavuzwe […]
U Burundi bwavuye ku izima bugiye gucyura abasirikare babwo 600 bari muri Somali
Leta y’u Burundi itangaza ko igiye kuvana abasirikare bayo 600 muri Somalia aho bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Col. Biyereke Floribert, avuga ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wari wasabye u Burundi kuvana abasirikare babwo 1000 muri Somalia. Nyuma yo kuvanayo 400, ko 600 basigayeyo […]
Leta ya Trump yizeje Tshisedeki imikoranire myiza
Umunyamabanga wungirije wa Leta ya Amerika ushinzwe Afurika, Tibor Nagy, yagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye, abizeza ko Amerika izakomeza kugirana umubano mwiza n’ubuyobozi bushya bw’iki gihugu. Nk’uko RFI ibitangaza, ngo muri uru ruzinduko rwe rw’akazi muri Congo, Tibor Nagy yaganiriye na Perezida Felix Tshisekedi ashima bimwe mu bikorwa bye […]
Kampala: Kompanyi ijyana abagenzi mu Rwanda irataka igihombo cy’umurengera
Kompanyi isanzwe itwara abagenzi bava muri Uganda bajya mu Rwanda, Trinity Bus itangaza ko ikomeje guhura n’igihombo bitewe n’ibibazo by’ihararara ry’urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda. Kuva havuka ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2019, habayeho ibihombo ku bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye. Muri ibi by’umwihariko urujya n’uruza rw’abantu ku mpande […]
Loni ihangayikishijwe n’umuco wo kudahana wimirijwe imbere na Leta y’u Burundi
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko kudahana bigiteye ikibazo mu Burundi, cyane cyane muri iki gihe bari mu bikorwa byo kwitegura amatora y’umukuru w’Igihugu, ubu ngo bakaba barimo kwaka abaturage amafaranga ku ngufu yo kuzifashisha muri iki gikorwa. Agashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, mu iperereza kakoze, gatangaza ko ayo mafaranga yakwa abaturage ku gahato ndetse ko […]